Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 20 Gicurasi 2026, ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe gukumira no kuzimya inkongi n’ubutabazi mu Ntara y’Amajyaruguru, ryahuguye abanyeshuri n’abarezi basaga 1000 bo mu Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Diyosezi ya Ruhengeri, ETEFOP TSS RUHENGERI mu Murenge wa Musanze, Akagari ka Cyabagarura.
Umuyobozi w’ishuri Padiri Remedi Didier Dushyirehamwe yashimiye Polisi y’u Rwanda, ku bumenyi yabunguye ku birebana no gukumira inkongi.
Asanga bizagirira abanyeshuri iwabo, bifashe n’abarezi babo aho bakorera n’aho bataha.
Ati:“Turashimira abaduhuguye ndetse n’urwego rwabohereje. Ubu ntabwo ari twe duhuguwe twenyine ahubwo tuzasangiza ubu bumenyi imiryango n’incuti zacu batari babufite bityo bugere kuri benshi.”
Polisi ivuga ko ibi yabikoze muri gahunda gusangiza ubumenyi abaturage muri rusange bugamije gukumira no kwirinda inkongi n’ibindi byaha.
Abahuguwe bibukijwe uruhare rwabo mu gukumira no kwirinda inkongi ndetse banagaragarizwa uko bakwitwara igihe ingongi igize aho yaduka.

By’umwihariko bigishijwe imikoresherezwe ya kizimyamuriro ndetse n’uko bakwirinda inkongi ishobora guturuka kuri gazi batekesha, babwirwa uko irwanywa cyane ko bamwe mu bahuguwe barimo n’abiga ibyo guteka.
Polisi y’u Rwanda ishinzwe no guhugura abaturage by’umwihariko urubyiruko kugira ngo rukure ruzi uruhare rwarwo mu gukumira no kurwanya ibyaha n’inkongi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru CIP Ignace Ngirabakunzi yasabye abahuguwe kuzirikana ubumenyi bahawe kandi bakazabusangiza n’abandi.
Ati: “Inkongi iri mu biteza umutekano muke. Ubumenyi mwahawe ni ingenzi mu gukumira inkongi no kuyirinda ndetse n’igihe yabaye mukamenya uko mu byitwaramo. Mukoresheje ikizimyamuriro cyangwa ubundi buryo mweretse.”
Mu mpeshyi nicyo gihe inkongi zikunda kugaragara cyane mu mijyi harimo n’uwa Musanze.
Iyo zidatewe no gushyuha kw’intsinga zishaje, ziterwa n’abasudira, zigaterwa na gazi ziturika cyangwa ibindi byago rimwe na rimwe biterwa n’uburangare bw’abantu.

