Mu rwego rwo gukangurira abaturage kwihaza mu biribwa, Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu Dr. Mungenzi Patrice yasabye abatuye Musanze kwita ku buhinzi bakareka kunywa inzoga kuko zibazahaza.
Inzoga kandi zica abantu intege ntibakoreze, bikajyanirana n’imidugararo mu bashakanye.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Dr.Mugenzi, yasabye abaturage gushyira imbaraga mu buhinzi n’ubworozi buteye imbere, kugira ngo barusheho kwihaza mu biribwa.
Ati“Izi nsina tubona aha aho kuba izo kwengamo inzoga ahubwo zaba inyamunyo, tukabona za Dayihatsu na Fuso ziza gupakira ibitoki byo kurya bijya mu masoko nk’iryo nabonye rigezweho ry’ibiribwa rya kariyeri.”
Inyamunyo ni ubwoko bw’ibitoki biribwa, mu gihe ibitoki byengwamo umutobe ari nawo uvamo urwagwa ari kayinja, kamaramasenge n’izindi.
Avuga ko ibyiza ari uko abaturage bahinga inyanya, ibitoki, ibishyimbo, ibigori, amasaka n’ibindi aho gushyira imbaraga mu nzoga.
Ikibi gikomeye kurushaho ni uko inzoga ziteza umutekano muke mu ngo, abagabo bagata abagore babo ku munigo.
Ngo umugabo asanga umugore yatetse umushogoro akamuniga kandi azi neza ko nta faranga ryo guhahisha yamusigiye
Imibare ya Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu igaragaza ko kugeza ubu uruhare rw’abaturage mu igenamigambi, rugeze kuri 74% bikaba biteganyijwe nibura mu mwaka wa 2029 byaba bigeze kuri 90-100% bihereye ku gukora ibikorwa biteza imbere umuturage.