Umuti Meya Wa Muhanga Aha Ibibazo Biri Mu Ngo

Meya Kayitare Jaqueline. Ifoto: Kigali Today.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, asanga kugira ngo ibibazo biri mu ngo bikemuke, ari ngombwa ko abawugize birinda kwitana bamwana.

Kuri we, kwitana bamwana bituma hataboneka igisubizo gishingiye ku biganiro by’abagize umuryango ngo barebere hamwe uko ibintu byahoze ari byiza mu muryango byaje kuba bibi.

Yasabye abagore kwirinda guhora bashinja abagabo ngo nibo babakururira ibibazo ahubwo abasaba kujya nabo bisuzuma bakareba niba atari bo batumye abagabo babo baba abandi bandi.

Ati: “Abagore turataka tuvuga ko umuryango ufite ibibazo ariko dukwiye kwibaza igihe byatangiriye, icyabaye ngo uwari umuryango mwiza ube mubi, tukibaza inkomoko y’ibintu biri kuba muri iki gihe bikabangamira umugore cyangwa umukobwa. Ese ntiwasanga hari ibyirengagijwe, abantu bakarangara ntihagire igikorwa none ubu tukaba turi twisanga mu maganya?”

Asanga abantu bakora amakosa yo kuticarana ngo batuze barebere hamwe uko ibibazo byatangiye, aho bigeze n’aho bahera babikemura, ahubwo bakitana bamwana, ikintu kuri we kitubaka.

Abagore bati: ‘ Abagabo nibo badohotse ku nshingano, abagore nabo bakabivuga batyo, ugasanga nta kindi bifashije kitari gutuma umubano ujya irudubi.’

Hejuru yabyo, hiyongeraho ko ababyeyi nabo bavuga ko abana babo ari bo basigaye barigize ibihararumbo, intakoreka, inshinzi n’andi mazina yerekana ko bigize ibyigenge.

Meya Kayitare Jaqueline avuga ko kugira ngo iyo ‘zunguruka’ ihagarare, igikwiye ari uko abashakanye bicara bagacoca ibintu, bakibukiranya ibyiza byarangaga kuzuzanya kwabo.

Aho gutekereza ko buri wese ari we ubuza undi amahwemo, asanga icyaruta ari uko umugabo n’umugore barebera hamwe uruhare rwa buri umwe mu gusubiza ibibazo byugarije umuryango wabo.

Ikiganiro yabivugiyemo ibyo byose cyari kigenewe abagore n’abagabo bari baje mu gikorwa cyo kwishimira uruhare Umuryango mpuzamahanga witwa Soroptimist wita ku iterambere ry’umugore mu Rwanda no ku isi muri rusange ugira mu majyambere y’abagore b’i Muhanga.

Kuva batangira kuhakorera, bamaze gufasha abakobwa 300 babyariye iwabo kwiteza imbere, abenshi basubira mu mashuri, kwihangira imirimo no gukira ihungabana.

Soroptimist International ni mpuzamahanga, ikaba yarashinzwe mu mwaka wa 1921, kugeza ubu igizwe n’abagore 66,000 bo mu bihugu 118.

Mu gukomeza ingingo ze, Meya Jacqueline Kayitare yagize ati: “Iyaba abagore twese twatekerezaga gutyo, tugashyigikira bagenzi bacu twarushaho kuzamura iterambere ry’umuryango, ariko ntituzabigeraho ahubwo twikitana bamwana ngo aha abagore byarananiranye, abagabo byarananiranye, abana barananiranye. Ibyo byatuma tutamenya uruhare rwa buri wese muri iryo terambere”.

Umuyobozi wa Soroptimist-Rwanda witwa Marceline Mukasekuru yabwiye bagenzi bacu ba Kigali Today ko binyuze mu bukangurambaga, abana bataye amashuri bayasubiyemo biganjemo abakobwa babyariye iwabo.

Abakobwa 251 nibo basubiye ku mashuri asanzwe, abandi batangira kwiga imyuga ku buryo hari n’abiyemeje kujya gutwara abagenzi ku magare iyo za Musanze.

Mukasekuru ati: “Dufite abo dukwiye kuba tureberaho mu bayobozi. Mu Ntara y’Amajyepfo Guverineri ni umugore, Meya wa Muhanga ni umugore, mu bayobozi bakuru b’igihugu harimo abagore kandi bashoboye. Izo ni ingero zivugira ko dufatanyije twateza imbere igihugu cyacu n’imiryango yacu”.

Abibumbiye muri Soroptimist-Rwanda bavuga ko bazarushaho gukora ubukangurambaga bwinjiza abagabo mu gushyigikira abagore, n’abagore bagashyigikira abagabo mu gushakira hamwe umuti w’ibibazo byugarije umuryango.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version