Musanze: Bafashwe Bacukura Icyobo Cyo Gutamo Umwana Bikekwa Ko Bishe

Mu Murenge wa Shingiro, Akarere ka Musanze hafatiwe umugore n’umuhungu we bari gucukura icyobo ngo batemo umwana bikekwa ko ari uwo bari bamaze kwica.

Ababyeyi b’uwo mwana bivugwa ko yishwe n’abo bantu, ababyeyi be  bari babanje kumubura guhera taliki 10, Ukwakira, 2023, bahita batangira kumurangish aku mbuga nkoranyambaga.

Uwo munsi wose biriwe bamushakisha kugeza bucyeye baza kumudanga mu rugo rw’uwitwa Nyiramavugo Olive utuye mu Mudugudu wa Mutuzo, Akagari ka Gakingo, Umurenge wa Shingiro muri Musanze.

Basanze uyu mugore ari kumwe n’umuhungu we witwa Ndayishimiye bari gucukura umwobo mu mboga y’urugo rwabo.

- Advertisement -

Ababibonye bahise basaka urwo rugo ngo berebe niba bahasanga wa mwana, basa kumubona ari umurambo, bityo banzura ko intego yo gucukura kiriya cyobo yari iyo guhambamo uwo mwana.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru SP Mwiseneza Jean Bosco yabwiye itangazamakuru ati: “Bakigera yo basanze uwo muhungu arimo acukura icyobo, bamubajije ababwira ko arimo kugikuramo itaka ryo kubakisha. Abaturage rero bakimara kubibona ntibanyuzwe n’ubusobanuro abahaye, biba ngomba ko binjira no mu nzu basangamo umurambo w’uwo mwana”.

Yahisemo kumusonga…

Abaturage babajije uwo Ndayishimiye iby’urupfu rw’uwo mwana avuga ko ubwo yari arimo gucukura icyo cyobo, isuka yikubise ku mwana iramukomeretsa cyane, abonye bishobora kumuviramo ibibazo ‘amukubita indi’ ahita apfa.

Uyu musore yavuze ko we na Nyina baje kwigira inama yo gucukura icyo cyobo ngo bakimuhambemo birangirire aho.

Aba bombi kandi ngo bari basanzwe bazwiho ubujura bw’imyaka irimo ibigori by’abaturanyi bibaga bikiri mu murima.

SP Mwiseneza  nawe arabyemeza.

Ati: “Mu minsi ishize uwo mugore n’umuhungu we bafatiwe mu cyuho bibye ibigori, ba nyirabyo babarihisha Frw 30,000. Icyo gihe Se w’uwo mwana wari mu babafashe babyiba bamuhigiye bamubwira ko bazamwihimuraho. Ibyo byarangiriye aho ntibagira urwego na rumwe bamenyesha iby’ubwo bujura bwari bwabayeho, yewe n’iby’uko bahigiye uwo mugabo ko bazamugirira nabi ntibabivuga. Umuntu akaba yabisanisha n’urupfu rw’uyu mwana mu gusohoza uwo mugambi bikekwa ko bari bafite”.

Uyu mupolisi asaba abantu kwihutira kumenyesha inzego zirimo n’izishinzwe umutekano umuntu ubashyizeho ibikangisho yaba mu mvugo cyangwa mu bikorwa kuko ubwabyo ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Uyu mugore w’imyaka 43 n’umuhungu we w’imyaka 15 bahise bafatwa batabwa muri yombi, RIB ihita itangira gukora ikore iperereza.

Umurambo w’umwana wahise ujyanwa mu bitaro ngo ukorerwe isuzuma.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version