Guverineri Wa Banki Nkuru Y’Uburundi Yafungiwe ‘Kuyisahura’

Dieudonné Murengerantwari wari umaze igihe gito ari Guverineri wa Banki nkuru y’Uburundi akaba yaratawe muri yombi taliki 07, Ukwakira, 2023, yamenyeshejwe n’ubushinjacyaha ibyo aregwa birimo no kuyisahura; amafaranga akayakoresha mu nyungu ze.

Mu bindi Ubushinjacyaha bwa Repubulika y’Uburundi bumurega, harimo no gutuma ubukungu bw’Uburundi buzahara.

Umushinjacyaha mukuru wa  Repubulika witwa Léonard Manirakiza yaraye abwiye urukiko ko Murengerantwari areganwa n’umwe mu bacuruzi bakomeye mu Burundi witwa Sylvestre Niyonsaba.

Yaburiye kandi abantu bose bari bazi ibikorerwa muri Banki Nkuru y’Uburundi ariko bakaruca bakarumira ko nabo bitazabagwa amahoro.

- Kwmamaza -

Guhera taliki 08, Ukwakira, 2023 Banki Nkuru y’Uburundi iyoborwa na Edouard Normand Bigendako.

Indi nkuru bijyanye:

Guverineri Wa Banki Nkuru Y’Uburundi Yatawe Muri Yombi

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version