Musanze: Hubatswe Ikiraro Ku Mugezi Wakundaga Guhitana Abana

Ikiraro cyubatswe ngo gifashe abagituriye guhahirana.

Mu rugabano rw’Imirenge ya Musanze na Shingiro( yombi ni iyo muri Musanze) hari umugezi wakundaga kuzura amazi mu gihe cy’imvura ku buryo hari abana wahitanaga. Ubuyobozi bwawubatseho ikiraro kugira ngo abana bajye bacyambuka batekanye..

Abawuturiye bari bamaze igihe runaka batakambira ubuyobozi ngo buzabukire icyo kiraro kugira ngo birinde abana babo kurohama.

Mu bihe by’imvura nyinshi( itumba n’umuhindo) uruzura ugateza imyuzure yahitanaga abaturage bamwe na bamwe barimo n’abana bageragezaga kuwambuka bajya cyangwa bava kwiga.

Urugero ni urw’umwana wahitanye muri Gicurasi, 2024.

- Kwmamaza -

Kuwubakaho ikiraro byatumye ababyeyi biruhutsa, bavuga ko kibakijije inkomanga bahoranaga ku mutima igihe cyose imvura yagwaga ari nyinshi.

Hari umwe muri abo babyeyi witwa Odette Muhayimpundu wabwiye UMUSEKE  ko hari abana bawurohamagamo bava kwiga.

Ati: “Iki kiraro kidukijije impanuka nyinshi twahuraga nazo, abana iyo bavaga ku ishuri amazi yabaye menshi bageragezaga kuyambuka bakagwamo abandi bagapfa, twari twarakutse umutima.”

Mugenzi we witwa Kamikamuntu avuga ko mu bihe bitandukanye bari barasabye ubuyobozi ko bwabubakira ikiraro none byabaye impamo.

Yungamo ko kuzura kwa kiriya kiraro bizoroshya ubuhahirane n’ibice baturanye.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Uwanyirigira Clarisse, nawe yemeza ko uriya mugezi wateraga abaturage ibibazo byo kuwambuka.

Yemeza ko kuwubakaho ikiraro bizagirira akamaro benshi mu bagituriye.

Uwanyirigira ati: “Ubu noneho izo mpungenge z’ababyeyi, twababwira  ko zashize ahubwo bakajyana abana ku ishuri. Na bamwe basibaga kwiga bakabashishikariza noneho kujya ku ishuri kuko bazajya kuko bazajya baba batekanye.  Birongera umutekano n’ireme ry’uburezi kuri bo bijyane n’ubuhahirane bugiye koroha”.

Iki kiraro cyubatswe ku bufatanye n’Akarere ka Musanze na Bridges to Prosperity, cyuzuye gitwaye asaga miliyoni 62 z’amafaranga y’u Rwanda.

Biteganyijwe ko mu ngengo y’imari y’uyu mwaka( 2025-2026) mu Karere ka Musanze hazubakwa ibiraro icyenda mu Mirenge itanu, byose hamwe bizatwara ingengo y’imari ingana miliyoni Frw 625.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version