Kuri iki Cyumweru Tariki 19, Mutarama, 2025 abatuye Umurenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze batunguwe no kubona imbogo ebyiri ziri kurisha mu mirima yabo.
Bahuruje habura uburyo bwo kuzisubiza muri Pariki biba ngombwa ko zicwa zirashwe.
Mu rwego rwo kwirinda ko zangiza byinshi zikaba zakwica n’abantu, abashinzwe umutekano bazirashe zirapfa.
Umuyobozi wa Pariki y’ibirunga Uwingeri Prosper yavuze ko izo mbogo zishwe, nyuma yo gutoroka Pariki zigatorongera ku buryo kuzisubiza mu ishyamba byasaga nk’aho bidashoboka.
Yabwiye bagenzi bacu ba UMUSEKE ati:” Nibyo ziciwe mu Murenge wa Kinigi ariko nta buzima bw’abaturage zatwaye. Zarasohotse zigera mu baturage cyane ku buryo kuzisubizayo biba bigoye arinabyo byatumye zicwa”.
Ahumuriza abaturage ko nta byacitse, ahubwo akasaba ko mu gihe bazibonye bazajya bamenyesha ubuyobozi kugira ngo bafatanye kubacungira umutekano.
Imiterere ya Pariki y’Akagera ituma inyamaswa zirisha zijya zitorongera zikajya mu mirima y’abaturage kandi hari n’abo zishe mu myaka yatambutse.