Kuri uyu wa Gatandatu, tariki 06, Nzeri, Polisi ikorera mu Karere ka Musanze k’ubufatanye n’abaturage yafunze ahakorerwaga inzoga bita Karigazoke, uwazikoraga arafungwa nazo ziramenwa.
Hamenwe litiro 1750, bikaba byakozwe mu rwego rwo kurwanya inzoga zitemewe zikorerwa mu Mirenge itandukanye irimo n’uwa Gacaca mu Kagari ka Kabirizi, Umudugudu wa Mata.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru yemeza ko uwafashwe yashakaga gukwirakwiza iyo nzoga mu baturage.
IP Ignace Ngirabakunzi avuga ko urwego akorera ruzafata kandi rugahana abashakira inyungu mu kwangiza ubuzima bw’abaturage.
Asaba abaturage kuzibukira inzoga zibicira ubuzima ngo ni uko zihendutse.
Ati: “Polisi isaba abaturage kwirinda kunywa ibintu bitemewe kuko bibagiraho ingaruka zirimo n’uburwayi. Isaba ubufatanye mu kurwanya ibinyobwa bitemewe, bagatanga amakuru y’aho bikorerwa kugira ngo ababikora bafatwe babihanirwe.”
Yemeza ko ku bufatanye n’izindi nzego, bazarwanya abantu bose bakwiza izo kabutindi mu baturage bagamije inyungu.
Ni inyungu nini kuko agacupa kamwe ka Karigazoke kagura Frw 700 bivuze ko abacuruza izo nzoga bahenda abantu kandi bakabangiriza n’ubuzima.
Niba agacupa kamwe kajyamo byibura mililitiro 500 kakagura ayo mafaranga, uhita wumva ubwinshi bw’amafaranga bakuramo n’ubukana bw’uburozi buba bwagiye mu mubiri w’uwanyoye inzoga nk’iyo itemewe.
IP Ngirabakunzi avuga ko Polisi ikora ibiri mu nshingano zayo, birimo kuburira abantu kureka ibyaha ariko igakurikirana n’abica amategeko.
Ati: “Tuzakomeza kwigisha abaturage ingaruka zo kunywa ibinyobwa bitemewe ndetse tubifatanye no gufata ababikora kugira ngo bahanwe. Ahantu higanje izi nzoga zitemewe niho kenshi usanga hari n’ibibazo by’urugomo, amakimbirane mu miryango n’izindi ngaruka zikomoka ku businzi.”
Abakora ziriya nzoga bazita amazina ubwayo ashobora kuburira abazinywa.
Uretse izina ‘Karigazoke’ utamenya icyo risobanuye, hari andi mazina mazina nka Muriture, Nzoga Ejo, Muhenyina, Tunuri, Umumanurajipo n’ayandi yumvikanisha ingaruka izo nzoga zigira kubazinywa.
Ikiguzi cy’inzoga zitujuje ubuziranenge ni kinini kuko kirenga amafaranga azigendaho, kikagera ku rugomo ziteza no kwangiza ubuzima bw’abazinywa.
Umwijima, impyiko, umutima, ubwonko n’ibihaha biri mu nyama z’umubiri w’umuntu zizahazwa cyane n’inzoga muri rusange.