Taarifa Rwanda yamenye amakuru y’uko ubushyimirane bushingiye ku ikoreshwa nabi ry’umutungo bwateye umugore kwica umugabo we amutemye nawe arimanika.
Bari batuye mu Mudugudu wa Gacondo, Akagari ka Rubindi, Umurenge wa Gataraga muri Musanze.
Umugabo wishwe ni Hagenimana Innocent, umugore we akitwa Umutoni Francoise.
Abana babo nibo batabaje abaturanyi binyuze ku gutelefona, abantu baraza bica urugi basanga umugore ari mu mugozi yiyahuye, umugabo nawe yapfuye.
Abo bana ni Igenibyiza Peace maker w’imyaka umunani na murumuna we w’imyaka itatu witwa Isumbabyose Ishimwe Patient.
Abo bana basobanuriye abaje kubatabara ko Nyina yabatumye agasuka k’umuturanyi ko bari bukoreshe mu kubagara ibishyimbo, bamaze kukamuha nibwo yababwiye ngo bajye kuryama bazarya ejo.
Se yari amaze igihe agurishije ishyamba ahuriyeho na bashiki be, amafaranga avuyemo ayarya wenyine.
Ibyo ngo nibyo byateje ubushyamirane bwaje kuvamo ubwo bwicanyi.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien yahumurije abaturage, abasaba kwirinda amakimbirane yo mu miryango, naho agaragaye bagatangira amakuru ku gihe, abizeza ko Akarere kabafasha ibishoboka mugutwara imirambo no kuyigarura kugira ngo ishyingurwe.
Imirambo yajyanywe ku bitaro bya Ruhengeri ngo isuzumwe.