Musanze: Uwakoreshaga Intwaro Gakondo Agafata Abagore Yatawe Muri Yombi

Umwanditsi wa Taarifa
3 Min Read
Uyu musore ni uwo mu Murenge wa Cyuve muri Musanze.

Mu Kagari ka Bukinanyana mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze hafatiwe umusore wari umaze iminsi akorera urugomo abagore, bamwe akabafata ku ngufu abandi babyanze akabakomeretsa akoreshe intwaro gakondo yitwazaga.

Abaturage bo muri ako gace bavuga ko ubwo yafatwaga, yari yafungiranye umukobwa mu nzu ashaka kumusambanya Polisi irahurura abona gufatwa, umwana aratabarwa.

Uyu musore kenshi yagendanaga intwaro gakondo zirimo umuhoro, inyundo, icyuma n’ibindi, agakanga abagore ab’intege nke akabafata ku ngufu ababyanze akabakomeretsa.

Ubwoba yari yarababibyemo, bwatumaga hari abatinya kugira aho batarabukira, ndetse ntibahirahire kohereza abana babo hanze mu gihe babona butangiye kugoroba.

Abahatuye babwiye itangazamakuru ko bifuza ko uwo muntu yasuzumwa indwara zo mu mutwe, hakarebwa niba ari muzima hakazabonwa gufatwa icyemezo cyo kumugarura mu bandi cyangwa ikindi inzego zabona ko kiboneye.

Umugore umwe ati: “Yaramfashe aranshorera tugeze imbere ambwira ko afite icyuma n’umuhoro, ko ninanga ibyo antegeka antema igikanu. Hari n’umugabo yakuyemo ijisho. Twifuza ko niba arwaye yavuzwa kuko umutekano wacu ari muke cyane kubera we n’abana ntitwari tukibatuma.”

Undi nawe ati: “Twarahuye arambwira ngo n’ubundi yari andwaye. Icyo gihe yari afite inyundo icyuma n’umuhoro, abonye nanze ankubita inyundo mu mutwe, k’ukuboko no mu mugongo, n’umukobwa twari kumwe amukubita inyundo. Yari no kuzica abantu ahubwo.”

Mbere y’uko afatwa kuri iyi nshuro ngo hari undi yari yakingiranye ngo amukorere ibya mfura mbi.

Uwo mukobwa yagize ati: “Yankurubanye ku ngufu anjugunya mu nzu arakinga. Wabonaga ubugabo bwe  bwasheze ashaka kumfata ku ngufu turarwana ankubita inyundo gatatu mbona ko agiye kunyica. Abapolisi bari hanze bamusaba gufungura, yanze gukingura bamubwira ko nibamusanga mu nzu bamwica, ni uko arabumva arafungura mukira gutyo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve, Kalima Augustin, yizeza abaturage umutekano uhagije, akemeza ko hari kurebwa uko ubuyobozi bwakorana n’abo mu muryango w’uwo muntu ngo asuzumwe, avuzwe.

Ati: “Amakuru y’uko uyu musore yakoraga ibyo bikorwa by’urugomo niyo. Ariko icyo ubuyobozi buri gukora ni ugufatanya n’ababyeyi be ngo ahabwe ubuvuzi, cyane ko hari n’impapuro yari asanzwe afite yivuruzagaho.”

Kugeza ubu arakurikiranwa n’inzego z’ubutabera, ndetse zinamukurikiranira hafi ku bufatanye n’umuryango we kugira ngo ahabwe ubuvuzi kuko bikekwa ko arwaye mu mutwe.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *