Musanze: Yanyweye Uburozi Kubera Umugabo We

Mu Kagari ka Bisate, Umurenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze haravugwa umugore w’imyaka 22 y’amavuko wanyweye umuti wica udukoko bita Tiyoda ngo umwice( ku muntu ni uburozi bukomeye), abantu baramurutse bamujyana kwa muganga ntiyapfa.

Ibi byabaye mu mpera z’Icyumweru gishize taliki 12,  Gicurasi, 2023 ubwo uwo mugore yahaga umugabo we w’imyaka 27 amafaranga ngo ajye kurangura ibitunguru.

Umugabo yavuye kubirangura , abigeza mu rugo.

Hari aho yahise anyarukira, akimara gutarabuka, uwo bari babiguze yahise aza muri urwo rugo gufata amafaranga ye.

- Advertisement -

Yahasanze umugore amubwira ko agomba kumwishyura ibitunguru umugabo we yari yafashe.

Umugore yasubije nyiri ibitunguru ko yari yahaye umugabo amafaranga ngo aze arangure ibitunguru.

Nyiri ibitunguru yabwiye uwo mugore ko umugabo we nta mafaranga yamuhaye.

Yahise ajya gushaka uwo mugabo yahaye ibitunguru bye, ngo agire icyo amwibariza.

Akiva muri urwo rugo, nibwo uwo mugore yahise anywa wa muti wa Tiyoda ngo yipfire.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Bisate witwa Théogene Munyentwari yatekerereje  Kigali Today uko byagenze:

Ati: “ Umugore yahaye amafaranga umugabo ngo ajye kumugurira ibitunguru bitewe na bizinesi asanzwe akora, umugabo wasanga hari ukuntu yabigenje aragenda azana ibitunguru umugore yamutumye. Ngo mu kanya gato umuntu yaje mu rugo kwishyuza uwo mugore amafaranga y’ibitunguru yahaye umugabo we”.

Avuga ko bishoboka cyane ko uburakari bwateye umugore gukora ibyo yakoze nyuma yo kwibuka ko hari amafaranga yari yahaye umugabo undi akaba yaranywereye cyangwa akayapfusha ubusa mu bundi buryo.

Uwo mujinya ngo niwo watumye afata icyemezo cyo kwiyambura ubuzima.

Umuti witwa Thiodan wica udukoko niwo yanyoye

Umugabo uvugwaho kurangura ibitunguru atishyuye, yahise ataha asanga umugore we arabira ifuro mu karwa, anukwaho umuti wa tiyoda, ahita atabaza abaturanyi n’ubuyobozi.

Baraje bageza uwo mugore ku kigo nderabuzima cya Bisate k’ubw’amahirwe ahagera umuti utaramumaramo umwuka.

Gitifu Munyentwari avuga ko yaganiriye n’uwo mugabo wavugwagaho kwambura ibitunguru yari yaranguye, undi amusubiza ko atabyambuye nk’uko babivuga kuko amafaranga yari akiyafite kandi ateganya kuza kuyishyura.

Icyakora ngo mu buryo butunguranye, uwari wamuhaye ibitunguru yahise aza iwe kumwishyuza ntiyahamusanga nibyo ibyakurikiyeho byabaye ibyo!

Ngo uwo muhinzi yageze mu rugo asanga uwo yahaye ibitunguru hari aho anyarukiye, ahitamo kwishyuza umugore kuko ari we usanzwe uzwiho gucuruza ibitunguru.

Ibi nibyo byababaje umugore bituma afata icyemezo yafashe haruguru.

Uwo mugore akiva mu bitaro yagize ati “Urupfu rwari runyibye, najyanywe kwa muganga ntabizi, narakangutse nisanga mu bitaro, icyanteye kunywa tiyoda ni akababaro nari natewe n’umugabo”.

Ubuyobozi buvuga ko muri ruriya rugo hasanzwe havugwa amakimbirane, buri wese ashinja mugenzi we kumuca inyuma.

Hari n’igihe bigeze gupfa telefoni umugabo avuga ko atumva ukuntu abantu barara bahamagara umugore we!

Indi nkuru bijyanye…

Mbere Yo Gusezerana Kuvanga Umutungo Ni Ngombwa Kwitonda-MIGEPROF

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version