Musenyeri Desmond Tutu Yitabye Imana

Desmond Tutu wegukanye igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel yitabye Imana kuri iki Cyumweru tariki 26 Ukuboza 2021, afite imyaka 90.

Perezida wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa yatangaje urupfu rw’uyu munyedini ukomeye mu Itorereo Angilikani, ashima ubutwari bwamuranze nk’umwe mu baharaniye ko Afurika y’Epfo ibaho yigenga.

Yavuze ko ari umuntu wari ufite kamere idasanzwe, “warwanyije ivanguraruhu rya Apartheid” ryibasiye abirabura muri icyo gihugu kuva mu 1948 kugeza mu 1991.

Ubwo Afurika y’Epfo yari imaze gusohoka muri Apartheid, Perezida Nelson Mandela yagize Musenyeri Tutu umukuru wa Komisiyo y’Ukuri n’Ubwuyunge, ahabwa inshingano zo gukora iperereza ku byaha byakozwe mu gihe cy’ivanguraruhu.

- Advertisement -

Yabaye musenyeri wa Diyosezi ya Johannesburg kuva mu 1985 kugeza mu 1986 nyuma aza gushingwa Arkidiyosezi ya Cape Town kuva mu 1986 kugeza mu 1996.

Yaje no kuba Umunyamabanga mukuru w’ihuriro ry’amadini muri Afurika y’Epfo.

Umuhate we watumye ahabwa igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel mu mwaka 1984.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version