Museveni ‘Arashinjwa Gukomeza’ Kurigisa Abaturage

Itangazamakuru n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu muri Uganda bakomeje gushinja ubutegetsi bwa Perezida Museveni gushimuta abaturage bakaburirwa irengero, abandi bakazaboneka baranegekajwe n’iyicarubozo.

Daily Monitor yanditse ko kugeza ubu hari abantu barenga  300 bashimuswe mu gihe cy’amezi atatu ashize.

Ikindi ngo ni uko ishimuta ryakajije umurego nyuma y’amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye tariki 14, Mutarama, 2021, Museveni akaba ari we ‘wongera’ kuyatsinda.

Intsinzi ye ntiyari ikomeye nk’uko byagendaga mbere kuko yatsindiye ku manota 58% arenga ibice bike kandi mbere yaratsindaga ku manota arenga 70%

- Advertisement -

Yari ayahanganyemo na Hon Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine.

Abashinja ubutegetsi bwa Museveni gushimuta abaturage bavuga ko hari abantu baza mu modoka zifite ibirahure byijimye kandi zitagira plaque bagatwara abantu ntibazongere kuboneka mu baturanyi, banaboneka bikaza baranegekaye.

Hari ibyo Museveni yemera…

Mu ijambo Perezida yaraye agejeje ku baturage yavuze ko hari abafatwa bakajyanwa aho bagomba gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera kubera ko baba bishe amategeko, yabise ‘Law Breakers’.

Aba kandi ngo bagomba kuzitaba inkiko harimo n’Urukiko rw’Ikirenga.

Museveni avuga ko hari itsinda ry’Abakomando ba UPDF bavanywe muri Somalia bamaze gutsinda abarwanyi ba ADF bagarurwa muri Uganda guhashya abashakaga gukoma mu nkokora imigendekere myiza y’amatora.

Yagize atiL: “ Hari bamwe muri bariya bantu bicaga amategeko bishwe, abandi barafungwa kandi bose bari abakora iterabwoba.”

Museveni yirinze gutangaza umubare nyawo w’abafashwe n’abaguye muri biriya bikorwa ariko hari amakuru avuga ko hari abantu 318 baburiwe irengero, bakaba baratangiye gufatwa mu Ugushyingo, 2020.

 Mu buryo bw’amayeri, yasabye inzego z’umutekano harimo na CMI( Chieftaincy of Military Intelligence) gutangaza amazina y’abantu zafashe kugira ngo bikureho urujijo, benewabo babamenye.

Perezida Museveni yavuze ko abafashwe barimo abishe  Joan Kagezi, Andrew Kaweesi, Mohammed Kirumira, Ibrahim Abiriga, Nansana, n’abandi.”

Museveni yavuze ko ubutegetsi bwe butica abaturage nk’uko ubwa Idi Amin bwabigenzaga, bukica abaturage bubisabwe n’ibihugu by’amahanga.

Kuri we, NRM izi agaciro k’abaturage ba Uganda kandi ntizegera yemera na rimwe gukorera mu kwaha kw’Abazungu n’abo yise inshuti zabo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version