Abatuye Umujyi Wa Kigali Barapimirwa COVID-19 Ku Kagari

BROCKTON - AUGUST 13: A nurse practitioner administers COVID-19 tests in the parking lot at Brockton High School in Brockton, MA under a tent during the coronavirus pandemic on Aug. 13, 2020. (Photo by David L. Ryan/The Boston Globe via Getty Images)

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’ubuzima RBC bwatangaje ko buri burangire gupima abatuye Umujyi wa Kigali kibasanze ku biro by’Utugari. 

Abafite ibimenyetso bya COVID-19 n’ibisa nabyo nibo bari butangirirweho hamwe n’ababa barahuye n’uwanduye.

Iki gikorwa kiratangira kuri uyu wa 14, Gashyantare, 2021. RBC yasohoye urutonde rw’uko iki gikorwa kiri bugende, rukaba ruboneka ku rubuga rwayo rwa Twitter.

Leta Izapima  Abaturage Ku Buntu…

- Advertisement -

Igikorwa cyo gupima abaturage bagaragaza biriya bimenyetso kizarangiza gupimwa tariki 27, Gashyantare, 2021.

Amakuru Taarifa yavanye muri RBC avuga ko abaturage bari bupimwe ku buntu, bakaba bari bupimwe mu buryo bwiswe Rapid Test.

Leta niyo izabishyurira kiriya gikorwa. Gukoresha igipimo nk’iki byasabaga ko uwabikorewe yishyura Frw 10 000.

Ikindi ni uko kugeza ubu nta mubare w’abantu bagomba kuzapimwa uramenyekana kuko ubu bigenewe buri wese wumva ko afite ibimenyetso bya COVID-19 cyangwa uwumva ko yaba yarahuye n’umuntu wanduye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version