Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Museveni ‘Arashinjwa Gukomeza’ Kurigisa Abaturage
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Museveni ‘Arashinjwa Gukomeza’ Kurigisa Abaturage

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 February 2021 11:54 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Itangazamakuru n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu muri Uganda bakomeje gushinja ubutegetsi bwa Perezida Museveni gushimuta abaturage bakaburirwa irengero, abandi bakazaboneka baranegekajwe n’iyicarubozo.

Daily Monitor yanditse ko kugeza ubu hari abantu barenga  300 bashimuswe mu gihe cy’amezi atatu ashize.

Ikindi ngo ni uko ishimuta ryakajije umurego nyuma y’amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye tariki 14, Mutarama, 2021, Museveni akaba ari we ‘wongera’ kuyatsinda.

Intsinzi ye ntiyari ikomeye nk’uko byagendaga mbere kuko yatsindiye ku manota 58% arenga ibice bike kandi mbere yaratsindaga ku manota arenga 70%

Yari ayahanganyemo na Hon Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine.

Abashinja ubutegetsi bwa Museveni gushimuta abaturage bavuga ko hari abantu baza mu modoka zifite ibirahure byijimye kandi zitagira plaque bagatwara abantu ntibazongere kuboneka mu baturanyi, banaboneka bikaza baranegekaye.

Hari ibyo Museveni yemera…

Mu ijambo Perezida yaraye agejeje ku baturage yavuze ko hari abafatwa bakajyanwa aho bagomba gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera kubera ko baba bishe amategeko, yabise ‘Law Breakers’.

Aba kandi ngo bagomba kuzitaba inkiko harimo n’Urukiko rw’Ikirenga.

Museveni avuga ko hari itsinda ry’Abakomando ba UPDF bavanywe muri Somalia bamaze gutsinda abarwanyi ba ADF bagarurwa muri Uganda guhashya abashakaga gukoma mu nkokora imigendekere myiza y’amatora.

Yagize atiL: “ Hari bamwe muri bariya bantu bicaga amategeko bishwe, abandi barafungwa kandi bose bari abakora iterabwoba.”

Museveni yirinze gutangaza umubare nyawo w’abafashwe n’abaguye muri biriya bikorwa ariko hari amakuru avuga ko hari abantu 318 baburiwe irengero, bakaba baratangiye gufatwa mu Ugushyingo, 2020.

 Mu buryo bw’amayeri, yasabye inzego z’umutekano harimo na CMI( Chieftaincy of Military Intelligence) gutangaza amazina y’abantu zafashe kugira ngo bikureho urujijo, benewabo babamenye.

Perezida Museveni yavuze ko abafashwe barimo abishe  Joan Kagezi, Andrew Kaweesi, Mohammed Kirumira, Ibrahim Abiriga, Nansana, n’abandi.”

Museveni yavuze ko ubutegetsi bwe butica abaturage nk’uko ubwa Idi Amin bwabigenzaga, bukica abaturage bubisabwe n’ibihugu by’amahanga.

Kuri we, NRM izi agaciro k’abaturage ba Uganda kandi ntizegera yemera na rimwe gukorera mu kwaha kw’Abazungu n’abo yise inshuti zabo.

TAGGED:CMIfeaturedMuseveniUganda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abatuye Umujyi Wa Kigali Barapimirwa COVID-19 Ku Kagari
Next Article Ebola Yageze Muri Guinea
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Gen Nkubito Yabwiye Abo Mu Burengerazuba Ko FDLR Idakwiye Kubahahamura

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

You Might Also Like

Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?