Museveni ‘Yanze’ Ko Umuhungu We Ava Mu Gisirikare

Imvugo z’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, zikomeje guteza urujijo ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’uko kuri uyu wa Kabiri yatangaje ko asezeye mu gisirikare amazemo imyaka 28.

Ni icyemezo yatangaje nyuma y’igihe binugwanugwa ko ashaka kwinjira muri politiki mu buryo bweruye, cyane ko ahabwa amahirwe yo gusimbura se mu 2026.

Mu gihe cyari kikivugwaho byinshi, haje kujya hanze amashusho yatangajwe n’umunyamakuru ukomeye muri Uganda, Andrew Mwenda, aganira na Lt. Gen. Muhoozi yamusuye mu rugo.

Humvikanamo ijwi ry’umuntu utagaragara ubaza Mwenda wiyita Colonel General, igihe Muhoozi azasezerera mu gisirikare.

- Advertisement -

Amusubiza ati “Lieutenant General azasezera mu gisirikare mu myaka umunani.”

Muhoozi uba umufashe ku rutugu ahita abishimangira, akavuga ngo “ntabwo ari ejo, ahubwo mu myaka umunani.”

Ibinyamakuru byo muri Uganda byatangaje ko hari amakuru ko nyuma yo gutangaza ko agiye gusezera, Perezida Museveni yahise ahamagara Muhoozi amubuza gusezera imburagihe.

Kugira ngo asezere mu gisirikare ngo yasabwaga kubinyuza ku buyobozi bushinzwe kuzamura mu ntera no gutanga inshingano, ibintu ngo atarakora.

Ntabwo haramenyekana impamvu ashaka gusezera ku myaka 47, kuko ipeti afite rimwemerera kuguma mu gisirikare kugeza yujuje imyaka 60.

Byongeye, Lt Gen Muhoozi usanzwe ari Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka ni we ushinzwe ibitero ingabo za Uganda zirimo kugaba ku mutwe wa ADF muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, bizwi nka Operation Shujaa.

Si ubwa mbere ariko Muhoozi atangaje ko ashaka kuva mu gisirikare.

Yabikoze mu mwaka ushize avuga ko igisirikare cyimwe amafaranga yo kubaka amacumbi ya ba ofisiye bakuru, ku cyicaro gikuru cy’ingabo za Uganda (UPDF) mu gace ka Bombo.

 

Gen Muhoozi Kainerugaba Yasezeye Igisirikare

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version