Gen Muhoozi Kainerugaba Yasezeye Igisirikare

Umuhugu wa Perezida Yoweri Museveni, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko asezeye igisirikare yari amazemo imyaka 28.

Ni icyemezo kigiye ahabona nyuma y’igihe binugwanugwa ko ashaka kwinjira muri politiki mu buryo bweruye, cyane ko ahabwa amahirwe yo gusimbura se mu 2026.

Aheruka guhabwa na Museveni ishingano zo kugerageza gushakira umuti ibibazo bimaze iminsi hagati y’u Rwanda na Uganda, byaje no gutuma umupaka uhuza ibihugu byombi ufungwa. Mu minsi ishize waje gufungurwa.

Yanditse kuri Twitter ati “Nyuma y’imyaka 28 yanjye itangaje mu gisirikare, igisirikare cya mbere ku isi, nishimiye gutangaza ko ngiye mu kiruhuko. Njye n’abasirikare banjye twageze kuri byinshi ! Mfitiye urukundo n’icyubahiro abagabo n’abagore bageza Uganda kuri byinshi buri munsi.”

- Advertisement -

Gen Muhoozi w’imyaka 47 asanzwe ari Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka. Yanayoboye umutwe udasanzwe w’ingabo za Uganda, Special Forces Command (SFC), ari na wo ushinzwe kurinda umukuru w’igihugu n’umuryango we.

Yize igisirikare mu mashuri atandukanye arimo mu Misiri, Leta zunze Ubumwe za Amerika, Afurika y’Epfo na Uganda.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version