Museveni Yasuye Kenya Ngo Baganire Ku Bucuruzi

Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yasuye Kenya mu ruzinduko rugamije kuganira uko ubucuruzi hagati y’ibi bihugu bikize muri aka Karere bwarushaho kwaguka.

Ari i Nairobi mu ruzinduko ruzamara iminsi itatu.

Kuri uyu wa Kane taliki 16, Gicurasi, 2024 nibwo ari buganire na mugenzi we William Ruto.

Museveni asuye Kenya nyuma y’uko mu minsi mike ishize hari amasezerano y’imikoranire yasinywe hagati ya Uganda na Kenya yiswe Joint Ministerial Commission (JMC).

- Kwmamaza -

Ni amasezerano arindwi arebana n’ubucuruzi, uburezi, guteza imbere urubyiruko n’ishoramari.

Ubusesenguzi buvuga ko Uganda igomba kumvikana na Kenya uko ibicuruzwa bya Uganda byajya bigezwa ku isoko rya Kenya bigahangama n’iby’aho mu buryo butarimo kuryamirana.

Bivugwa kandi ko Museveni ari kuganira na William Ruto ku ngingo y’umubano hagati ya Uganda n’Ubwongereza na Amerika, akamusaba ko ubwo, mu minsi iri imbere, azaba yasuye Amerika.

Kutumvikana ku kibazo cy’abatinganyi byatumye abo mu Burengerazuba bw’isi bitwaramo umwikomo Uganda.

Hari n’ibihano Ubwongereza buherutse gutangaza ku bayobozi ba Uganda barimo na Perezida w’Inteko ishinga Amategeko witwa Anita Among.

N’ubwo abo mu Burengerazuba bw’isi bavuga ko biriya bihano byatewe n’uko Among akurikiranyweho ruswa, Uganda yo ivuga ko nta kindi bahamije kitari ukubihimuraho kubera ririya tegeko.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version