Bugesera: Yapfushije Impanga Yari Amaze Igihe Asabira Ubufasha

 

 

Umubyeyi wo mu Bugesera witwa Tuyishimire Alice yapfushije indi yari asigaranye nyuma y’uko umwana wa mbere nawe yapfuye azira kanseri.

Yari atuye mu Kagari ka Kivusha mu Murenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera.

Uyu mubyeyi nta gihe cyari gishize apfushije umwe mu bana babiri b’impanga azize kanseri yo mu maraso.

Uwari usigaye nawe yitabye Imana azize iyo ndwara.

Alice Tuyishimire nta kazi agira, akabaho aca inshuro.

Yabwiye bagenzi bacu ba UMUSEKE ko nyuma y’uko ibitaro bya ADEPR Nyamata bimufashije gusuzuma abo bana bikabasangana kanseri ya mu maraso, bamubwiye ko basanze yarabarenze.

Ibitaro byamusabye kuzajya kubavuriza hanze y’u Rwanda ariko biramuhenda.

Yagize ati: “Nta bushobozi nari mfite bwo kumujyana kumuvuza hanze y’Igihugu ariho nahereye nsaba ubuyobozi gucungura ubuzima bw’uyu mwana burinze kuncika mbureba, nari nabwiwe ko uko ntinda kumuvuza ubuzima bwe burushaho kujya mu marembera. None yitahiye.”

Avuga ko aba bana bombi bitabye Imana batangiye guterwa amaraso kuva ku mezi umunani y’amavuko.

Bose batungwaga n’ibyuma bibongerera umwuka kugira ngo iminsi yicume.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version