Museveni ‘Yatije’ Perezida W’U Burundi Indege Ngo Imuzane Mu Irahira Rye

Ifoto imaze gushyirwa kuri Twitter na Perezida wa Uganda Yoweli Museveni irerekana Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye asohoka mu ndege isanzwe itwara Museveni.

Amagambo yanditse munsi y’iyo  muri Tweet agira  ati: “ Kuri uyu munsi nakiriye mugenzi wanjye Evariste Ndayishimiye, Perezida wa Repubulika y’u Burundi.”

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri nibwo Evariste Ndayishimiye yuriye indege yohererejwe na Perezida Museveni.

Yari ari  kumwe n’umufasha we Madamu Angélique Ndayishimiye

- Advertisement -

Ku kibuga cy’indege yasezeweho n’abandi bayobozi bakuru b’u Burundi.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu w’u Burundi byatangaje ko Perezida Ndayishimiye azamara iminsi itatu muri Uganda, akazagirana ibiganiro byihariye na mugenzi we uyobora Uganda, ari we Kaguta Museveni.

Perezida Museveni azarahirira ahitwa Kololo, aha hakaba hamaze iminsi hatunganywa kugira ngo abashyitsi bazitabira irahira rye bazabe bateraniye ahantu hatekanye.

Museveni yamuhaye karibu iwe
Share This Article
1 Comment
  • Njya nibaza aho mukura inkuru nkizi ese Museveni atiza indege ikagenda tanditseho uganda airlines!!!
    Ese ko nabonye na Rwandair yatwaye salva kir nabyo tuvuge ko u Rwanda rwatije indege south sudan?
    Mujye mwandika inkuru zisesenguye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version