Indwara Yishe Abana 19 Mu Bitaro Bya Ruhengeri Yamenyekanye

Ibitaro bya Ruhengeri byatangaje ko izamuka ry’impfu z’abana bavuka batagejeje igihe ryagaragaye cyane muri Gicurasi 2020, ryatewe na mikorobe zidasanzwe zibasiye aho bafashirizwa.

Mu byumweru bine bya Werurwe, ibyo bitaro bibara ko hapfuye abana 19.

Ibyo bitaro byatangaje ko nyuma yo kubona icyo kibazo, hakozwe isesengura ry’ibipimo bya Laboratwari ngo hamenyekane icyateye ibyo bibazo.

Byagize biti: “Hakekwaga kuba aho abo bana bavuka batagejeje igihe bakurikiranirwa haribasiwe n:uburwayi buterwa na mikorobe zidakorwaho n’imiti isanzwe.”

- Advertisement -

Ibyo bizamini byaje kugaragaza ko koko aho hantu hari hibasiwe n’amoko abiri ya mikorobe zidakangwa n’imiti isanzwe, ahubwo ko bisaba ko hakoreshwa umuti wihariye witwa Vancomycin.

Ibi bitaro byatangaje ko abana bari bamaze gufatwa n’ubwo burwayi bahise bavurwa hakoreshejwe uwo muti, ndetse abari batarandura bimuwe aho hantu, hanakorwa isukura ridasanzwe hakoreshejwe imiti ihangana na ziriya microbes.

Bikomeza biti: “Uyu munsi iki kibazo cyarakemutse ndetse n’icyumba icyo kibazo cyari cyagaragayemo ubu cyatangiye kongera gukoreshwa.

Ibi bitaro byohanganishije imiryango y’abitabye Imana, binemeza ko byatangiye iperereza.

Biti: “Hatangiye igikorwa cy’iperereza kugira ngo hamenyekane niba iki kibazo cyaba cyaraturutse ku burangare bukabije bw’abakora mu ishami ryita ku bana bavuka batagejeje igihe, bityo buri wese byagaragara ko yabigizemo uruhare abe yabiryozwa.”

Ubwo iki kibazo cyatangiraga kuvugwa, hatangazwaga ko abana bapfuye ari 20.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version