Umwamikazi W’U Bwongereza Yongeye Gukora Imirimo Ya Cyami Nk’Uko Byahoze

Umwamikazi w’u Bwongereza Elizabeth II yongeye kugaragara mu mirimo agenewe nk’Umwamikazi w’u Bwongereza. Muri yo harimo no gutangiza imirimo y’Inteko ishinga amategeko.

Amafoto agaragara kuri Daily Mail amwerekana ari kumwe na Minisitiri w’Intebe Bwana Borris Johnson n’abandi bayobozi mu nzego nkuru z’ubwami bw’u Bwongereza.

Elizabeth II yari aherutse gupfusha umugabo we Igikomangoma Philip witabye Imana afite imyaka 99 y’amavuko.

Ni ibintu byamubabaje cyane k’uburyo yavuze ko Philip yari arenze kuba umugabo we, ahubwo yari inshuti ye yo mu buto bwe.

- Advertisement -

Igikomangoma Philip yari amaze iminsi arwaye.Yapfuye amaze imyaka 65 ashakanye n’Umwamikazi Elizabeth II.

Abo mu muryango w’ibwami bavuga ko Umwamikazi Elizabeth II muri iki gihe afite imbaraga kandi yongeye kugaruka mu mirimo ye ya cyami nk’uko byahoze.

Mu mikorere y’Inteko ishinga Amategeko y’u Bwongereza, iyo Umwamikazi arangije kugeza kubayitabiriye ijambo yabateguriye, arataha bo bagasigara barijyaho impaka.

Yatangije Imirimo y’Inteko ishinga amategeko y’u Bwongereza

Kurikirana mu ncamake uko Umwamikazi w’u Bwongereza yakirwa iyo ageze mu Nteko ishinga Amategeko:

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version