Mushikiwabo Ahamagarira Abo Mu Bihugu Bivuga Igifaransa Gushora Mu Rwanda

Afatanyije na  Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda mu Rwanda Beatha Habyarimana, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga wibihugu bikoresha Igifaransa Louise Mushikiwabo yasabye abikorera mu biri uriua muryango kuyoboka isoko ry’u Rwanda bakarishoramo imari.

Yemeza ko mu Rwanda hari amahirwe y’ishoramari.

Mushikiwabo yabitangarije mu kiganiro  ku bucuruzi, ishoramari n’ubukungu kiri kubera i Kigali gihuje  abashoramari na ba rwiyemezamirimo basaga 100 bo mu bihugu bigize Francophonie.

Kirimo na bagenzi babo bagera kuri 200 basanzwe ari abacuruzi mu Rwanda.

Iriya nama iri kuba mu kiswe Mission économique et commerciale de la Francophonie.

Ni inama ihuriyemo sosiyete 70  z’ubucuruzi zo  mu bihugu bisaga 20 byo muri Francophonie.

Kuri uyu munsi wa kabiri w’iyi nama hateganyijwe ko hari buze gusinywa amasezerano y’ubufatanye hagati ya zimwe muri izo sosiyete na sosiyete zo mu Rwanda.

Ibihugu bikoresha Igifaransa bituwe n’abaturage miliyoni 320.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version