Mushikiwabo Aratabariza Haïti

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) Louise Mushikiwabo asaba amahanga guhagurukira ikibazo cy’umutekano muke kimaze igihe kirekire muri Haïti kuko cyatumye igihugu kizahara mu bukungu.

Mushikiwabo avuga ko imitwe y’inyeshyamba imaze iminsi muri iki gihugu kiri munsi ya Leta zunze ubumwe z’Amerika yatumye  kibaho nabi k’uburyo hari abantu babarirwa mu bihumbi  amagana batagira icyo barya, abandi bakaba bugarijwe n’ubwicanyi bukorwa n’abanyabyaha bagwiriye muri iki gihugu.

Muri iki gihugu kivuga Igifaransa harabarurwa imitwe y’inyeshyamba irenga 300 yatumye ababarirwa mu bihumbi bagirwaho ingaruka n’ibikorwa byayo mu gihe 44% by’abaturage bibasiwe n’inzara.

Mu minsi ishize hari amakuru yavugaga ko Kenya igiye koherezayo abasirikare ngo bahangane n’abo bica amategeko ariko Inteko ishinga amategeko n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Ruto bitambika iki gitekerezo.

- Kwmamaza -

Bavugaga ko Kenya itagomba kohereza abana bayo mu muriro ngo bajye kwicirwa muri kiriya gihugu kiri mu bikennye kandi bidatekanye kurusha ibindi ku isi.

Bumva nta nyungu zirambye Kenya yabigiramo.

Ibi byavuzwe nyuma y’uko hashize igihe gito uwahoze ari Perezida wa Haïti witwaga

Jovenel Moïse yishwe arashwe an’abantu bamusanze iwe aryamye.

Hari taliki 20, Nyakanga, 2021.

Ubu iki kirwa kiyoborwa na Ariel Henry.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version