Hashize igihe gito umwe mu baganga b’ikigo cy’igihugu cy’ubuzimwa Dr. Edson Rwagasore atangaje ko indwara iri mu Rwanda atari COVID-19 ahubwo ari ibicurane. Icyakora niyo byaba byo, uko bigaragara ni ibicurane bidasanzwe!
Urugero ni uko mu kigo kimwe cy’amashuri yisumbuye yitwa Groupe Scolaire Indangaburezi ryo mu Karere ka Ruhango hari abanyeshuri 72 babyanduriye rimwe.
Ikindi ni uko bose babyanduye mu mashaka 48 ashize ni ukuvuga mu minsi ibiri nk’uko n’ubuyobozi bw’iki kigo bwabyemereye bagenzi bacu ba UMUSEKE bakorera mu Ruhango.
Abo banyeshuri biga mu myaka itandukanye kandi ubwo itangazamakuru ryageraga ku kigo cyabo, ryasanze baryamye mu byatsi, abandi baryamye ku ntebe z’ikigo nderabuzima bagereje ababavura.
Iyo basobanura uko bafashwe, bavuga ko batangiye baribwa umutwe, umugongo kandi bahinda umuriro.
Ibyo byose byatumaga bumva bacitse intege.
Ikigaragara kandi ni uko banduye vuba kuko umwe muri bo yavuze ko habanje kwandura bake, abo nabo banduza abandi.
Mugenzi we avuga ko bafite impungenge ko hatagize igikorwa abanyeshuri bose bacumbikiwe mu kigo bashobora kwandura.
UMUSEKE wagerageje kuvugisha Umuvugizi w’iki kigo cy’Indangaburezi, Muhirwa Prosper ntibyakunda.
Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Ruhango, Mukangenzi Alphonsine avuga ko indwara aba banyeshuri barwaye ari ibicurane ‘bisanzwe.’
Ati: “Aba banyeshuri bafite ibimenyetso bya grippe byo gufungana binyuze mu nzira y’ubuhumekero, nta kindi kibazo kidasanzwe.”
Uyu muyobozi avuga ko kuba mu bana 1500 biga muri kiriya kigo harwayemo abarenga 70 nta gitangaza kirimo kuko ngo ibicurane bisanzwe ari indwara yandura.
Itangazamakuru kandi ryaje kumenya ko ku kigo nderabuzima aho aba banyeshuri bari baje kwivuriza, hari bagenzi babo bo mu kigo APPARUDE na bo bataka ibyo bicurane.
N’ubwo iyi ndwara isa n’ihangayikishije aba banyeshuri, ubuyobozi muri RBC buvuga ko atari COVID-19 ku buryo hakongera gushyirwaho ingamba zisa n’izo mu mwaka wa 2020 kuzamura.