Louise Mushikiwabo yatanze raporo ya Paje 48 ikubiyemo ibyo yakoze muri manda ye ya mbere yaraye arangije ndetse agatorerwa n’indi y’imyaka ine. Yatangiye kuyobora Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa mu mwaka wa 2018.
Raporo yaraye atanze ikubiyemo ibyo yakoze muri iki gihe cyose harimo n’uko atigeze atezuka ku mugambi wo guha umurongo mushya imikorere y’uyu muryango, ukaba umuryango ukorera ku cyerekezo kandi wita cyane mu uguha urubyiruko umwanya munini mu biwukorerwamo.
Mushikiwabo avuga ko n’ubwo igihe cya mbere cya manda ye cyaranzwe n’ibibazo byakuruwe n’iyaduka rya COVID-19 ku isi, ariko ngo ntiyigeze atezuka ngo acike intege.
Ikindi avuga ko gikomeye ni uko mu bihugu bikoresha ruriya rurimi haje no kwaduka ibibazo bya Politiki n’imibereho y’abaturage itameze neza, bikurura imvururu.
Ibi nabyo Mushikiwabo avuga ko bitamubujije gukora uko ashoboye ngo yirinde ko ibyo bibazo byabuza imigambi y’Umuryango ayoboye gushyirwa mu bikorwa.
Ubwe yagaragaye kenshi yagiye kuganira n’abayobozi b’ibihugu byavugwagamo ibibazo bya Politiki, akabikora agamije kureba uko byahosha kandi mu mahoro.
Yishimira ko impinduka yatangije mu mikorere y’uriya muryango, zafashije m’ugutuma uba umuryango uhamye, uba umuryango ukoresha neza ingengo y’imari kandi wibanda ku ruhare rw’urubyiruko mu kuzamura iterambere ry’ibihugu byarwo muri rusange.
Icyakora avuga ko nta kintu yari bugereho iyo adakorana n’Abakuru b’ibihugu binyamuryango ndetse n’abakozi bakorera uyu muryango haba ku cyicaro gikuru kiri i Paris mu Bufaransa ndetse n’ahandi ku isi.
Imishinga yatangije yatumye OIF igira isura nshya mu ruhando mpuzamahanga.
Mushikiwabo yatangije n’uburyo abashoramari bo mu bihugu binyamuryango bajya bashora aho babonye amahirwe, ibi byose bikabanzirizwa n’ingendoshuri, bamwe bakajya kureba amahirwe mu ishoramari aboneka ahandi.
Avuga kandi ko yakoze k’uburyo n’umubare w’abavuga Igifaransa ukomeza kwaguka n’ubwo hari aho bitarazamuka cyane kubera ko Icyongereza nacyo kiri gukundwa cyane ndetse no mu Burayi aho Igifaransa n’Icyongereza byombi bikomoka.
Mu mishinga yishimira, harimo n’Ikigega yatangije cyo gufasha abagore ba rwiyemezamirimo kuzamura ubucuruzi bwabo.
Ni ikigega bise La Francophonie avec Elles.
Hari n’izindi gahunda yatangije zirimo na Radio yigisha abana Igifaransa yiswe Radio Jeunesse Sahel.
Mushikiwabo yakoze n’ububanyi n’amahanga bwari bugamije ko imyenda iremerereye bimwe mu bihugu bigize Umuryango ayoboye wakwigwaho uko wagabanywa cyangwa ugahabwa igihe kirekire cyo kuwishyura.
Mu nyandiko y’ibanze ibanziriza ibikubiye muri raporo ye, Louise Mushikiwabo avuga ko Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa, muri iki gihe ufite ejo hazaza heza hashingiye ku mishinga igaragara izatuma uyu muryango ukomeza guhagarara bwuma mu ruhando mpuzamahanga.