Kuri uyu wa Mbere tariki 13, Mutarama, 2024 Imanazibayo Solange w’imyaka 29 y’amavuko yapfuye azize inkuba yamukubise ari konsa uruhinja rw’amezi icyenda. Yari atuye mu Kagari ka Kavumu, Umurenge wa Ruhango mu Karere ka Rutsiro.
Abaturanyi ba nyakwigendera bavuga ko inkuba yamukubitiye mu rugo rw’umuturanyi yagiye kuhugama.
Asize umwana w’imyaka irindwi n’uwo yonsaga kandi nta mugabo babanaga.
Bisangabagabo Sylvèstre uyobora Umurenge byabereyemo avuga ko uwo mwana warokotse iyi nkuba yahise ahabwa Nyirakuru ngo abe ari we uba uri kumwitaho.
Uwo mubyeyi we afite imyaka 65.
Gitifu avuga ko ubuyobozi bwiyemeje gukomeza gukurikirana ubuzima bw’uwo mwana, bigakorwa ku bufatanye n’izindi nzego kugira ngo atabuzwa uburenganzira bwe bitewe n’ibyago Nyina yahuye nabyo.
Ubuyobozi bwavuze ko buzakomeza gukurikirana imikurire ye na mukuru we wajyanywe ahandi mu miryango yabo.
Bisangabagabo yihanganisha umuryango wabuze umuntu n’abo inkuba yahungabanyije bakajyanwa kwa muganga, yibutsa abaturage ko aka gace gakunze kwibasirwa n’inkuba cyane.
Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Murunda.
Rutsiro na Karongi nitwo turere dukunze kwibasirwa n’inkuba kurusha utundi mu Rwanda, ahanini bigaterwa n’imiterere yatwo irimo no kuba dufite ubutaka buhinitse amabuye y’agaciro menshi.