Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Mushikiwabo Yatanze Raporo Y’Ibyo Yagejeje Kuri Francophonie
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Mushikiwabo Yatanze Raporo Y’Ibyo Yagejeje Kuri Francophonie

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 20 November 2022 8:25 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Louise Mushikiwabo yatanze raporo ya Paje 48 ikubiyemo ibyo yakoze muri manda ye ya mbere yaraye arangije ndetse agatorerwa n’indi y’imyaka ine. Yatangiye kuyobora Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa mu mwaka wa 2018.

Raporo yaraye atanze ikubiyemo ibyo yakoze muri iki gihe cyose harimo n’uko atigeze atezuka ku mugambi wo guha umurongo mushya imikorere y’uyu muryango, ukaba umuryango ukorera ku cyerekezo kandi wita cyane mu uguha urubyiruko umwanya munini mu biwukorerwamo.

Mushikiwabo avuga ko n’ubwo igihe cya mbere cya manda ye cyaranzwe n’ibibazo byakuruwe n’iyaduka rya COVID-19 ku isi, ariko ngo ntiyigeze atezuka ngo acike intege.

Ikindi avuga ko gikomeye ni uko mu bihugu bikoresha ruriya rurimi haje no kwaduka ibibazo bya Politiki n’imibereho y’abaturage itameze neza, bikurura imvururu.

Ibi nabyo Mushikiwabo avuga ko bitamubujije gukora uko ashoboye ngo yirinde ko ibyo bibazo byabuza imigambi y’Umuryango ayoboye gushyirwa mu bikorwa.

Ubwe yagaragaye kenshi yagiye kuganira n’abayobozi b’ibihugu byavugwagamo ibibazo bya Politiki, akabikora agamije kureba uko byahosha kandi mu mahoro.

Yishimira ko impinduka yatangije mu mikorere y’uriya muryango, zafashije m’ugutuma uba umuryango uhamye, uba umuryango ukoresha neza ingengo y’imari kandi wibanda ku ruhare rw’urubyiruko mu kuzamura iterambere ry’ibihugu byarwo muri rusange.

Icyakora avuga ko nta kintu yari bugereho iyo adakorana n’Abakuru b’ibihugu binyamuryango  ndetse n’abakozi bakorera uyu muryango haba ku cyicaro gikuru kiri i Paris mu Bufaransa ndetse n’ahandi ku isi.

Imishinga yatangije yatumye OIF igira isura nshya mu ruhando mpuzamahanga.

Mushikiwabo yatangije n’uburyo  abashoramari bo mu bihugu binyamuryango bajya bashora aho babonye amahirwe, ibi byose bikabanzirizwa n’ingendoshuri, bamwe bakajya kureba amahirwe mu ishoramari aboneka ahandi.

Avuga kandi ko yakoze k’uburyo n’umubare w’abavuga Igifaransa ukomeza kwaguka n’ubwo hari aho bitarazamuka cyane kubera ko Icyongereza nacyo kiri gukundwa cyane ndetse no mu Burayi aho Igifaransa n’Icyongereza byombi bikomoka.

Mu mishinga yishimira, harimo n’Ikigega yatangije cyo gufasha abagore ba rwiyemezamirimo kuzamura ubucuruzi bwabo.

Ni ikigega bise La Francophonie avec Elles.

Hari n’izindi gahunda yatangije zirimo na Radio yigisha abana Igifaransa yiswe Radio Jeunesse Sahel.

Mushikiwabo yakoze n’ububanyi n’amahanga bwari bugamije ko imyenda iremerereye bimwe mu bihugu bigize Umuryango ayoboye wakwigwaho uko wagabanywa cyangwa ugahabwa igihe kirekire cyo kuwishyura.

Mu nyandiko y’ibanze ibanziriza ibikubiye muri raporo ye, Louise Mushikiwabo avuga ko Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa, muri iki gihe ufite ejo hazaza heza hashingiye ku mishinga igaragara izatuma uyu muryango ukomeza guhagarara bwuma mu ruhando mpuzamahanga.

TAGGED:featuredIcyongerezaIgifaransaMandaMushikiwabpUrubyiruko
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rwanda: Guverinoma Irashaka Ko EBM Iba Itegeko Ku Bacuruzi Bose
Next Article Havuguruwe Uburyo Bwo Gusura Pariki Ya Nyandungu
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kuki Hari Imyanzuro u Rwanda Rwemera K’Uburenganzira Bwa Muntu Ntishyirwe Mu Bikorwa Yose

Ese Intambara Ya Amerika N’Uburayi Irashoboka

Hatangijwe Ubufatanye Mu Kuzamura Ubwinshi N’Ubwiza Bw’Imbuto 

Abatanga Ubutabera Bajye Basura Amahanga Barebe Uko Bigenda-Sosiyete Sivile

Uko RDF Yakiriwe Muri Jamaica

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Irani: Imyigaragambyo Ikomeje Kuzengereza Leta

Nyamasheke: Yakubise Gitifu Amuziza Kumwimisha Inkunga Y’Ibiribwa

Ese Robo Zitwara Imodoka Mu Buryo Butekanye Kurusha Abantu?

Niki Cyateye Igiciro Cy’Ikawa Y’u Rwanda Kuzamuka?

Menya Impamvu Kugabanya Ibiro Bigora

You Might Also Like

Mu Rwanda

U Rwanda Rwishimira Intambwe Yatewe Mu Kurwanya Igwingira Mu Bana Bato

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Bafatanywe Amadolari Y’Amakorano

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Minisitiri W’Intebe Yakiriye Uyobora Ikigo Mpuzamahanga Cy’Abagiraneza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Tchad: Hadutse Intambara

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?