Mushikiwabo Yihanganishije Abo Mu Muryango W’Umukozi Wa OIF Watabarutse

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’ibihugu bivuga Igifaransa Louise Mushikiwabo yafashe mu mugongo abo mu muryango wa Nadine Girault wari uhagarariye uyu muryango muri Canada uherutse gupfa.

Ku rukuta rwe rwa Twitter, Mushikiwabo yavuze ko Nadine yari umugore w’umutima mwiza, ushinguye kandi w’umunyabwenge.

Avuga ko Umuryango ayoboye ubabajwe n’uko Nadina Girault agiye akiri muto kandi ko wifatanyije n’inshuti n’abavandimwe ba Nadine mu gahinda basigaranye batewe no kumubura.

Louise Mushikiwabo yavuze ko Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa uzirika uruhare Nadina Girault yagize mu guteza imbere Igifaransa ubwo yari Minisitiri wa Québec ushinzwe imikorwa by’uriya muryango.

- Advertisement -

Ati: “ Uruhukire mumahoro muvandimwe wanjye nakundaga”

Nadine Girault

Nadine Girault yavutse taliki 02, Kamena, 1959 atabaruka taliki 13, Gashyantare, 2023.

Yari afite imyaka 63 y’amavuko.

Ni umunyapolitiki ukomoka muri Canada, akaba muri iki gihe yari Umudepite uhagarariye Intara ya Québec mu Nteko ishinga amategeko ya Canada.

Yabaga mu ishyaka ryitwa Avenir Québec.

Yigeze kuba muri Guverinoma ya Canada ari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga ushinzwe n’ibikorwa by’Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa, Francophonie.

Mu mwaka wa 2022 nibwo yatorewe kujya mu Nteko ishinga amategeko ya Canada, akaba yari ahagarariye Intara yitwa Bertrand.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version