Mushikiwabo Yitabiriye Inama Yemerejwemo Ifaranga Rimwe Rya CEDEAO

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa, Louise Mushikiwabo yitabiriye inama yahuje Abakuru b’ibihugu by’Afurika y’i Burengerazuba bifatanya mu iterambere( CEDEAO)  yabereye Accra muri Ghana. Yemerejwemo ko bitarenze umwaka wa 2027, bizaba bikoresha ifaranga rimwe.

Inama yaguye ya biriya bihugu yanzuye ko ba Guverineri ba Banki zabyo bagomba guhura bakigira hamwe ibintu byose bishobora kuzabangamira uriya mugambi bakabikura mu nzira.

Perezida wa Komisiyo ya CEDEAO witwa Jean-Claude Kassi Brou avuga ko bemeje ko ririya faranga rizitwa l’Éco.

Jean-Claude Kassi Brou avuga ko gahunda yari isanzwe ihari yari iy’uko ririya faranga ryagombaga gushyirwaho bitarenze umwaka wa 2021, ariko COVID-19 ibikoma mu nkokora.

- Advertisement -

Ati: “ Dufite umugambi w’uko uburyo bwo gushyiraho ririya faranga buzashyirwa mu bikorwa mu bihe bitandukanye ni ukuvuga mu mwaka wa 2022, umwaka wa 2026 n’umwaka wa 2027 ari nawo duteganya kuzatangarizamo ririya faranga.”

Ibihugu bigize CEDEAO

Kugeza ubu mu bihugu 18 bigize CEDEAO, Nigeria niyo ikoresha ifaranga ryayo ryitwa Naira mu gihe ibindi bihugu bikoresha franc CFA cyangwa euro.

Ifaranga bateganya kuzatangira gukoresha mu mwaka wa 2027.
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version