Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Musk Yavuye Mu Nshingano Yahawe Na Trump
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitiki

Musk Yavuye Mu Nshingano Yahawe Na Trump

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 29 May 2025 10:50 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umuherwe wa mbere ku isi Elon Musk yatangaje ko yamaze gusezera mu nshingano za Politiki yari yarahawe zo gushyira ku murongo imikorere myiza ya Guverinoma.

Inshingano ze zari izo kureba niba nta bakozi b’ingwizamurongo bakora muri Leta, bakavanwa mu nshingano.

Elon Musk usanzwe ari nyiri urubuga X yarutangarijeho ko yavuye mu nshingano, ashimira Perezida Trump kubera icyizere yari yaramugiriye mu mezi make yari amaze mu kazi.

Musk yayoboraga urwego bise Department of Government Efficiency, Doge mu mpine y’Icyongereza.

Kuri X yanditse ati: “Ncyuye igihe mu kazi nakoraga muri Guverinoma ariko reka nshimire Perezida Trump ku cyizere yari yarampaye ngo dufatanye guca imicungire mibi muri Guverinoma”.

Yaboneyeho kuvuga ko gahunda yo gicunga neza umutungo wa Leta izakomeza kuko yamaze kwinjira mu mikorere rusange yayo.

Ku rundi ruhande, Musk avuye mu nshingano nyuma y’uko byari bimaze iminsi bivugwa ko yashyizwe ku ruhande.

Ababivugaga babishingiraga ku ngingo y’uko atari akigaragara cyane mu ruhame ari kumwe na Perezida Trump kandi byari bimaze kumenyerwa.

Politico yari iherutse kwandika ko kuba uyu mugabo atakigaragara nka mbere bigaragaza ko atakizewe na Perezida, hakiyongera ho ko hari abantu benshi bamwangira ko yabatesheje umugati.

Agiye nyuma gato y’ikiganiro yahaye CBS yavugiyemo amagambo bamwe bafata nk’uburyo bwerekana ko hari ibyo atishimiye bikorwa n’ubutegetsi bwa Donald Trump.

Yahavugiye ko anenga Politiki y’umusoro iherutse gushyirwaho igena Miliyari nyinshi z’amadolari($) zo kuzazamura urwego rw’igisirikare cya Amerika, gisanzwe ari cyo cya mbere ku isi.

Trump, nk’umucuruzi, yagize ati: “Iyo Politiki ishobora ‘kuba nini’ cyangwa ‘ikaba nziza’ ariko simpamya ko yabiba byombi”.

Avuga kandi ko iyo Politiki ya Trump izakoma mu nkokora imigendekere myiza ya Politiki yo kidasesagura Amerika yari itangiye kwimakaza.

Musk avuye mu nshingano amaze kugabanya imirimo yatwaraga Leta Miliyari $2 ariko akaba yari yariyemeje kuzagabanya ifite agaciro ka Miliyari $150.

Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, abakozi 260,000 bakuwe mu kazi abandi bagabanyirizwa umushahara n’inshingano.

Abakozi Miliyoni 2.3 nibo bakora mu nzego zose za Leta zunze ubumwe z’Amerika, igihugu gituwe n’abaturage 340,110,988, iyi ikaba imibare yo mu mwaka wa 2024.

Igihe yari amaze akorera Leta ya Trump cyatumye atabona umwanya wo kwita ku bigo bye none byatangiye guhomba.

Icyakora yanzuye ko agiye kubizanzamura.

TAGGED:AmerikafeaturedIgihuguIkoranabuhangaMuskTrumpUbukungu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article RDB Yagize Icyo Ivuga Ku Ntambara Ya DRC
Next Article Ba Rwiyemezamirimo Bagiye Guhatanira Igihembo Cya Miliyoni $1.5
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ababyeyi Baraburirwa Ko Tik Tok Ibangiriza Abana

Trump Yahaye Hamas Igihe ‘Ntarengwa’ Ngo Yemere Umugambi W’Amahoro Yateguye

Bobi Wine Arashinja Polisi Kumubuza Kwiyamamaza

Abanyarwanda Barashukwa Bagaca Mu Bushinwa Bakisanga Mu Bucakara- Amb Kimonyo 

Kagame Yibukije Ingabo Z’u Rwanda Kuzibukira Ubusinzi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Yabwiye Abateguye UCI Ko Bahawe Ikaze Mu Rwanda Igihe Cyose Bazashakira

Abangavu B’Abanyarwakazi Batsinzwe Bahabwa Amadolari

Amasezerano Y’u Rwanda N’Ibirwa Bya Trinidad And Tobago Mu Bwikorezi

Rwanda: Umunya Slovenia Atwaye Isiganwa Ry’Isi Mu Bagabo Batwara Igare

Ubushinwa: Huzuye Ikiraro Cya Mbere Kiri Ku Butumburuke Buruta Ubundi Ku Isi

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Hamas Irashaka Igihe Cyo Gusesengura Gahunda Y’Amahoro Yateguwe Na Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Airtel Rwanda Yahawe Umuyobozi Mushya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Ubwongereza: Abantu Biciwe Mu Rusengero Rw’Abayahudi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Tombola Inzozi Lotto Yahagaritswe Gukorera Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?