Mutobo: Umwe Mubo Perezida Kagame Yahanye Imbabazi Na Rusesabagina Yaratorotse

Amakuru avuga ko umugabo witwa Joseph Ntabanganyimana uri mu bantu Perezida Kagame yahanye imbabazi na Paul Rusesabagina na Sankara yatorotse aho yari ari kugororerwa mu kigo cya Mutobo mu Karere ka Musanze.

We na bagenzi be bahoze ari abarwanyi muri MRCD/FLN yashinzwe na Paul Rusesabagina.

Ni umwe mu bantu 20 bakatiwe n’urukiko kubera ibyaha rwabahamije ariko, mu bubasha ahabwa n’amategeko, Perezida Kagame aza kubabarira.

Joseph Ntabanganyimana yari yarafatiwe muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo mu myaka ishize.

- Advertisement -

Hagati aho amakuru atangazwa na kimwe mu binyamakuru byo mu Rwanda avuga ko ubwo yagezwaga i Mutobo ngo agororwe kimwe n’abandi, we yavugaga ko atari Umunyarwanda ahubwo ko ari umuturage wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Icyakora imyirondoro ye yagaragazaga ko ari umuturage w’i Karongi.

Mu kuburana kwe, Ntabanganyimana Joseph yiyitaga ko yitwa Combe Kalume Matata, izina ry’abaturanyi bo muri DRC.

Icyakora urukiko rwamuhamijwe uruhare mu gushaka ubwato n’icyambu mu gace ka Kalehe cyagombaga kwifashishwa mu kwambutsa abarwanyi ba MRCD/FLN bagana mu Rwanda.

We yarabihakanaga akavuga ko yari umushoferi w’amakamyo wakoreraga mu Mujyi wa Bukavu.

Yigeze ariko kuvuga ko hari abo yigeze gufasha kugura ubwato binyuze mu gusinya ku masezerano y’ubugure, ariko ngo ntiyari azi icyo bugiye gukoreshwa.

Mbere y’uko ahabwa imbabazi z’Umukuru w’igihugu, yari yarakatiwe gufungwa imyaka itatu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version