Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Muyango Agiye Gusohora Alubumu Iriho Indirimbo Yahimbiye Kagame
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imyidagaduro

Muyango Agiye Gusohora Alubumu Iriho Indirimbo Yahimbiye Kagame

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 23 December 2023 2:46 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umuhanzi Jean Marie Muyango avuga ko agiye kumurika alubumu ya kane yise Imbanzamumyambi iriho n’indirimbo avuga ko yahimbiye Perezida Paul Kagame.

Azayimurika kuri iki Cyumweru taliki 24,  Ukuboza 2023 muri Kigali Conference and Exhebition Village, hamenyerewe nka Camp Kigali, bucya hakaba Noheli.

Avuga ko indirimbo yahimbiye Perezida Kagame n’umufasha we yayise  ‘Karame Uwangabiye’ akaba yarayisubiyemo afatanyije n’abahanzi barimo Masamba Intore, Jules Sentore, Juno Kizigenza, Nirere Shanel, Yvan Ingenzi, Mani Martin, Yvan Muzik na Isonga Family.

Ataganya kandi ko muri abo bahanzi harimo abazamufasha mu gususurutsa abazitabira igitaramo azamurikiramo iriya alubumu igizwe n’indirimbo 12.

Muyango avuga yahimbiye Perezida Kagame iriya ndirimbo kubera ko  hari byinshi yagejeje ku Banyarwanda.

Uyu muhanzi yaraye abwiye itangazamakuru ko ategurira Abanyarwanda igitaramo kizima kandi ngo yizeye ko Imana izabijyamo.

Yemeza ko abantu bazataha basusurutse ku mutima.

Ati: “ Ni byinshi muzabona mutari muzi. Nzaba nkorana n’abato, muzaryoherwa cyane.”

Alubumu  ’Imbanzamumyambi’  ni yo ya mbere asohoye atari kumwe ‘n’itorero ’Imitari’ .

Uyu mugabo mukuru ahegukanye ibihembo bitandukanye birimo n’ igihembo Prix Découvertes gitangwa na RFI mu 1989.

Mu Rwanda aheruka guhabwa igihembo na Isango na Muzika Award ,kikaba ari na cyo cya mbere yaherewe mu Rwanda. Ni igihembo cy’umunyabigwi  w’ibihe byose kitwa Life Time Achievement Award.

Amaze imyaka 27 atoza Itorero ry’Igihugu “Urukerereza”.

TAGGED:AlubumufeaturedIndirimboKagameMuyangoUrukerereza
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Hari Gahunda Yo Gukundisha Abanyarwanda Kurya Ingurube
Next Article DRC: Bimwe Mu Byavuye Mu Matora Byatangajwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ubuhinde Burashaka ‘Kwigira’, Burambiwe Amerika

Taylor Swift Yemeye Kurushinga

Gisagara: Abashakanye Baravugwaho Kwica Umuntu Muri 2021 Bamuta Mu Bwiherero

Meteo Rwanda Irateguza Imvura Irimo Inkuba Mu Gihugu Hose

DRC:Abasirikare Basabiwe Gufungwa Imyaka 15 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Abanyamakuru Barekuwe N’Urukiko Rwa Gisirikare

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeUbukungu

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Ingengabihe Y’Umwaka Utaha W’Amashuri Yatangajwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?