Muyango Agiye Gusohora Alubumu Iriho Indirimbo Yahimbiye Kagame

Umuhanzi Jean Marie Muyango avuga ko agiye kumurika alubumu ya kane yise Imbanzamumyambi iriho n’indirimbo avuga ko yahimbiye Perezida Paul Kagame.

Azayimurika kuri iki Cyumweru taliki 24,  Ukuboza 2023 muri Kigali Conference and Exhebition Village, hamenyerewe nka Camp Kigali, bucya hakaba Noheli.

Avuga ko indirimbo yahimbiye Perezida Kagame n’umufasha we yayise  ‘Karame Uwangabiye’ akaba yarayisubiyemo afatanyije n’abahanzi barimo Masamba Intore, Jules Sentore, Juno Kizigenza, Nirere Shanel, Yvan Ingenzi, Mani Martin, Yvan Muzik na Isonga Family.

Ataganya kandi ko muri abo bahanzi harimo abazamufasha mu gususurutsa abazitabira igitaramo azamurikiramo iriya alubumu igizwe n’indirimbo 12.

Muyango avuga yahimbiye Perezida Kagame iriya ndirimbo kubera ko  hari byinshi yagejeje ku Banyarwanda.

Uyu muhanzi yaraye abwiye itangazamakuru ko ategurira Abanyarwanda igitaramo kizima kandi ngo yizeye ko Imana izabijyamo.

Yemeza ko abantu bazataha basusurutse ku mutima.

Ati: “ Ni byinshi muzabona mutari muzi. Nzaba nkorana n’abato, muzaryoherwa cyane.”

Alubumu  ’Imbanzamumyambi’  ni yo ya mbere asohoye atari kumwe ‘n’itorero ’Imitari’ .

Uyu mugabo mukuru ahegukanye ibihembo bitandukanye birimo n’ igihembo Prix Découvertes gitangwa na RFI mu 1989.

Mu Rwanda aheruka guhabwa igihembo na Isango na Muzika Award ,kikaba ari na cyo cya mbere yaherewe mu Rwanda. Ni igihembo cy’umunyabigwi  w’ibihe byose kitwa Life Time Achievement Award.

Amaze imyaka 27 atoza Itorero ry’Igihugu “Urukerereza”.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version