Mwarimu wa Kaminuza Y’U Rwanda Uherutse Gupfa ‘Yagiraga’ Umuvuduko W’Amaraso

Nyuma y’urupfu rwa Dr. Isaïe Mushimiyimana wigishaga muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’ubuhinzi n’ubworozi riri i Busogo, Ubugenzacyaha bwabwiye Taarifa  ko iperereza ry’ibanze ryerekanye ko yari asanzwe afata imiti igabanya umuvuduko w’amaraso. Ubwo twabonaga aya makuru nta kintu kidasubirwaho cyamuhitanye cyari cyamenyekanye.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Thierry B. Murangira yabwiye Taarifa ati: “Ni byo koko Dr.  MUSHIMIYIMANA ISAIE  w’imyaka 48 wari utuye mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Musanze, Akagari ka Cyabagarura, Umudugudu wa Bukane yasazwe iwe mu rugo muri salon yitabye Imana.”

Avuga ko umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro ya Musanze kugira ngo ukorerwe isuzuma, ariko kugeza ubu [ni ukuvuga igihe Murangira yaduhereye amakuru] iperereza ritari ryagaragaza niba yishwe cyangwa yazize uburwayi.

Dr Murangira avuga ko uriya mwarimu yagiraga ikibazo cyo kugira umuvuduko w’amaraso uri hejuru kandi yafataga imiti iwushyira ku murongo.

Yari aherutse gukora ubukwe…

Umwe mu banyeshuri yigishaga utashatse ko dutangaza amazina ye yatubwiye ko ubwo aheruka kuza kubigisha nta burwayi yagaragazaga.

Yari amaze igihe gito ashinze urugo

Ikindi ni uko Dr. Isaïe Mushimiyimana yari aherutse gukora ubukwe, hagati ya Nzeri n’Ukwakira, 2020.

Nyakwigendera Dr Isaie Mushimiyimana yigishaga ubumenyi bw’ibinyabuzima bito(micro-biologie), ibi bikaba byigishwa mucyo bita Faculté ya Science Alimèntaire et Téchnologie.

Umugore we yabwiye Igihe ko yasanze umugabo yashizemo umwuka yicaye mu ntebe.

Uyu mugore ngo yari avuye gutunganyisha imisatsi atashye, abibonye nibwo yatabazaga abaturanyi n’ubuyobozi.

Mwarimu Mushimiyimana yari asanzwe yigisha mu Ishami rya Kaminuza y’u Rwanda, mu ishami ryigisha ubuhinzi n’ubworozi ryitwa Institut Supérieur d’Agriculture et d’Elèvage-ISAE Busogo).

Ni ryari bavuga ko amaraso yavudutse?

Ubundi abahanga bavuga ko umuvuduko w’amaraso usobanuka bitewe n’ingufu umutima ukoresha usunika amaraso kugira ngo agere mu bice byose by’umubiri.

Ubarwa muri milimetero z’ikinyabutabire bita mèrcure (mmHg).

Ubusanzwe biriya babibara bahereye igihe umutima utera, kwa kundi ukora ku gituza ukumva urateye, ibyo bita mu Cyongereza  ‘systolic pressure’ n’umwanya umara utaratera uri kwakira andi maraso mbere yo kuyohereza, babyita Diastolic pressure.

Systole ni igihe umutima usunika amaraso ajya mu mubiri naho Diastole ni igihe umara uri kuyagira ava mu mubiri mbere yo kongere kuyasunika

Aha twabigereranya na kwa kundi wumva urushinje rw’isaha ruteye, ugategereza ko rwongera gutera. Umwanya uri hagati yo gutera, gutuza no kongera gutera niwo bita mu Cyongereza  diastolic pressure.

Bavuga ko umuntu afite umuvuduko w’amaraso uri hejuru iyo umutima we uterana imbaraga nyinshi, ni ukuvuga iyo usunika amaraso ukoresheje ingufu( mu gipimo bita pascal) nyinshi kugira ngo amaraso agere mu bice by’umubiri cyane cyane mu bwonko, impyiko, umwijima n’ibihaha.

Pascal(Blaise) uvugwa haruguru yari umuhanga mu mibare na Filozofoya  w’Umufaransa(19, Kamena 1623 – 19 Kanama 1662) witiriwe ibipimo bikoreshwa mu bugenge bapima imbaraga ikintu gikoresha gisunika ikindi.

Iyo umuntu afite ikibazo cy’uko umutima we ukoresha imbaraga nyinshi usinika amaraso, igihe kiragera ukananirwa, ugahagarara.

Iyo uhagaze ubwonko buhita bugira ikibazo, hagakurikiraho ibihaha nyuma.

Kunywa itabi, inzoga nyinshi, ibiryo bikize ku binure, kudakora imyitozo ngororamibiri iharaho, guhangayika cyane…biri mu mpamvu z’ingenzi zitera ibibazo byo kugira umuvuduko w’amaraso uri hejuru.

Ibi iyo ubyirinze umutima wawe utera neza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version