Indonesia, Azerbaijan Na Pakistan Mu Biganiro Na Amerika Byo Kohereza Ingabo Muri Gaza

Amerika iri mu biganiro n’ubuyobozi bwa Indonesia, ubwa Pakistan n’ubwa Azerbaijan ngo ibi bihugu bizohereze ingabo mu mutwe w’ingabo zizoherezwa muri Gaza kuhagarura amahoro.

Ibiganiro biganisha ku ishyirwaho ry’uriya mutwe birakomeje ngo uzajye muri Gaza gufasha mu gushyiraho ubutegetsi buzatuma ibintu bijya ku murongo.

Gusa hagati aho nta gihugu kiremeza mu buryo budasubirwaho ko kizazitanga.

Amerika iri kuganira n’ibihugu by’Abarabu by’incuti zayo ngo harebwe uko hashyirwaho izo ngabo, iki kikaba kimwe mu bigize umugambi w’amahoro wateguwe na Amerika.

Uwo mutwe uzafasha mu gutoza Polisi ya Palestine kandi mu gutegura uwo mutwe, Misiri na Jordan biri mu bihugu by’Abarabu bya mbere biri kuganirizwa nawe.

Ubwo uwo mutwe uzaba wamaze gushyirwaho, uzakurikirana uburyo bwo gushyiraho Leta ya Palestine izasubiza ibintu mu buryo muri Gaza.

Ubwo Politico yabazaga abayobozi ba Indonesia, Pakistan na Azerbaijan ngo bagire icyo babivugaho, ntacyo bayitangarije.

Amerika yamaze kohereza abasirikare 200 muri Israel ngo bafashe mu gukurikirana hafi iby’umugambi wa Trump wo muri Gaza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version