Nairobi: Ese M23 Izemera Ibiva Mu Biganiro Itabitumiwemo ?

Source: iQoncept / Shutterstock

Mu masaha ya kare  kuri uyu wa Mbere Taliki 28, Ugushyingo, 2022, muri Kenya  harabera ibiganiro byitabirwa n’Abakuru  b’ibihugu bya EAC ndetse n’imitwe y’inyeshyamba igera kuri 15 ariko M23 yo ntiyahatumiwe.

Biragaruka k’umutekano muke mu Burasirazuba bwa DRC.

Iyi ni inshuro ya gatatu M23 ihezwa mu biganiro nka biriya kandi kimwe mu byo abakurikiranira hafi ibibera muri kariya gace bavuga, ni uko uyu mutwe ari wo ufite imbaraga nyinshi za gisirikare na politiki ugeranyije n’indi ihadurumbanya.

Kuba idatumirwa rero hari abasanga n’ubundi bitazayibuza gukomeza intambara yo guharanira icyo ivuga ko iharanira ari cyo ‘kugira uburenganzira bungana’ n’ubw’abandi batuye DRC.

- Advertisement -

Mu itangazo umuryango wa EAC wasohoye ku wa Gatandatu tariki 26 Ugushyingo 2021, wavuze ko ibi biganiro bizatangira ku wa 28 , Ugushyingo 2022.

Itangazo ry’uyu muryango ryasohotse mu masaha make ashize, rivuga ko biriya biganiro bigamije kwihutisha ishyirwa mu bikorwa by’izindi ngamba zafashwe mbere zigamije kugarura umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Hari abahagarariye imitwe yitwaje intwaro y’abanye-Congo irenga 15 batumiwe muri ibi biganiro, ariko M23 yo siko byagenze.

Umuvugizi wa M 23 mu bya gisirikare, Major Willy Ngoma yabwiye BBC ko batazitabira ibi biganiro ‘kuko batabitumiwemo.’

Mu magambo avunaguye yagize ati:“Oya, ntabwo twatumiwe i Nairobi.”

Major Willy Ngoma ati: “Ashwiii, ntibadutumiye!”

Rwagati mu Cyumweru gishize, hari ku wa Gatatu Taliki 23, Ugushyingo, 2022, Perezida João Lourenço wa Angola, Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, Felix Antoine Tshisekedi wa RDC, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta ndetse n’umuhuzaUhuru Kenyatta bahuriye i Luanda basaba M23 guhagarika intambara.

Mu masaha yo ku wa Gatanu Taliki 25, Ugushyingo, 2022 habura igihe gito ngo saa kumi n’ebyiri z’umugoroba zigere, ubuvugizi wa M23 bwavuze ko buhagaritse imirwano ariko ko kugira ngo ako gahenge karambe, bisaba ko n’ingabo za DRC zizibukira ibyo kuyirasaho.

Bertrand Bisimwa uyobora M23 yavuze ko ingabo za DRC nizibarasaho zizaba zikojeje agati mu ntozi kuko M23 izirwanaho kandi ikarengera abatuye ibice yigaruriye.

Ibyo bice byo kugeza ubu yanze kubivamo.

Umwe mu myanzuro y’i Luanda wagiraga uti: “ …ni uguhagarika imirwano muri rusange, by’umwihariko ibitero bya M23 kuri FARDC na MONUSCO, guhera ku wa 25, Ugushyingo, 2022, saa 18h:00.”

Nyuma yo guhagarika iyo mirwano, M23 yasabwe  kuva mu duce umaze gufata, igasubira mu bice wahoranye.

Ibyo bice ngo harimo no mu kirunga cya Sabyinyo!

M 23 yasabwe gusubira muri Sabyinyo isubiza ababiyisabye ko ‘abayigize atari ingagi zo mu birunga.’

Ababisabye M23 babishingiye ku myanzuro y’inama y’abagaba bakuru b’ingabo za EAC yigeze kubera  i Bujumbura mu Burundi ku wa 8, Ugushyingo, 2022.

 M23 yasabye kuganira n’Umuhuza ariko ntibiraba…

Mu itangazo M23 yasohoye mu mpera z’Icyumweru cyarangiye Taliki 27, Ugushyingo, 2022, wasabye ko wagirana inama n’umuhuza mu biganiro byo gushakira amahoro uburasirazuba bwa RDC, Perezida João Manuel Gonçalves Lourenço, n’umufasha mu biganiro bihuza abanye-Congo, Uhuru Kenyatta.

Bertrand Bisiimwa, Perezida wa M23, yavuze ko ibyo biganiro byakorwa kugira ngo haganirwe ku ngingo zireba by’umwihariko M23 ndetse  haganirwe ku mpungenge zayo mu buryo bugamije ‘kubaka amahoro arambye’ muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Icyakora ibyifuzo by’uyu mutwe ntibirahabwa agaciro kugeza n’ubu!

Mu biganiro  byose byabereye i Luanda n’i Nairobi, ntiyigeze ihagararirwa bityo ikemeza ko imyanzuro ihatirwa aho ari ho hose itatumiwe,  iba itayireba.

Kuba idatumirwa, bishingiye ku bintu byinshi ariko icy’ingenzi ngo ni uko ari ‘umutwe w’iterabwoba’ nk’uko Guverinoma ya DRC iherutse kubyemeza.

Umuvugizi w’iyi Guverinoma witwa Patrick Muyaya aherutse kubwira RFI ko impamvu badatumira M23 ari uko iba ihagarariwe n’u Rwanda ariko bidatinze Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda wungirije Me Alain Mukuralinda yasubije  DRC ko u Rwanda rutavugira M23.

N’ubwo imyanzuro yafashwe Taliki 23, Ugushyingo, 2022 yasabye ko imirwano ihagarara, ntibyateye kabiri kuko ku wa Gatandatu Taliki 26, Ugushyingo, 2022 yubuye.

Amakuru avuga ko M23 imaze kwigarurira uduce dutandukanye muri Teritwari ya Masisi, ikaba iri kwerekeza ahitwa i Sake mu rwego rwo gufunga inzira zerekeza i Goma uturutse muri Masisi.

Hagati aho abarwanyi ba M23 barakataje ku rugamba
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version