Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Namibia: Inyamaswa ‘Zitabarika’ Zishwe N’Inkongi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IbidukikijeIbiza KamereMu mahanga

Namibia: Inyamaswa ‘Zitabarika’ Zishwe N’Inkongi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 30 September 2025 9:58 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Perezidansi ya Namibia yatangaje ko inkongi yadutse muri Pariki ya Etosha iri mu zikomeye muri Afurika yishe inyamaswa batarabarura ingano zazo kandi kimwe cya gatatu cyayo kirakongoka.

Inkubi yaje nyuma y’iyo nkongi niyo yatumye ibirimi by’uwo muriro bikwira ahantu hanini cyane kugeza n’ubwo Leta yohereje ingabo ngo zikoreshe kajugujugu mu kuyizimya.

Itangazo rya Perezidansi ya Namibia rigira riti: ” Inkongi yatwitse ahantu hanini, umubare w’ubwoko bwinshi bw’inyamaswa tutarabarura urashya ndetse n’urundi rusobe rw’ibinyabuzima rurahatikirira.”

Ku bw’amahirwe, nta muntu iyo nkongi irahitana.

Leta ya Namibia ivuga ko ubuso bungana na 34% bwa Pariki yose bwahiye kandi inkuru mbi kurusha ho ni uko uwo muriro wageze no mu bice bituwe n’abaturage by’ahitwa Omusati na Oshana.

Mu guhangana n’iki kiza, Leta yohereje abasirikare 500 ngo bakoreshe kajugujugu barebe ko bawuzimya baza kubigeraho ariko hangiritse byinshi.

Pariki ya Etosha yashinzwe mu mwaka wa 1907 ubwo Namibia yayoborwaga n’Abakoloni b’Abadage.

Ivugwaho kutabamo imibu itera Malaria bigaterwa n’uko ishyuha cyane kandi ntirangwemo ibidendezi byatuma ibona aho yororokera.

Ahabonetse amazi n’ubwo yaba make, hahita hahinduka lhuriro ry’inyamaswa ziganjemo izirisha n’izindi z’inyamabere, bikorohera mukerarugendo kuzibona.

Ibitera inkongi zo muri Pariki

Ahanini inkongi ziterwa n’ibikorwa bya muntu birimo abajugunya amasegereti mu bihuru byumagaye, mu byatsi byumagaye cyangwa imodoka zikaba zashya zigakongeza ibyo byanya.

Ikindi abahanga bavuga gishobora guteza inkongi mu byanya bikomye ni inkuba.

Ibyo byose bitizwa umurindi n’uko ibyatsi biba byarumishijwe n’izuba ry’impeshyi.

Kugira ngo iyo nkongi ikare, biterwa n’inkubi iza iyikurikiye, ikayikwirakwiza.

Akamaro k’inkongi muri Pariki

Nyuma y’inkongi ikongira byinshi, hari ibyiza biba muri Pariki.

Ibyo birimo ko hamera ibyatsi bundi bushya, amashyamba agashibuka, indabo bikaba uko ndetse inyamaswa zarokotse zikagaruka mu buzima bushya.

Icyakora abahanga bahita bihutira kureba niba ibice byahuye n’uwo muriro bitazahura n’ingaruka z’igihe kirekire zirimo isuri no kuba hari ubwoko bw’ibinyabuzima byapfuye bukazima burundu.

TAGGED:AbaturagefeaturedInkongiNamibiaPariki
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Trump Avuga Ko Netanyahu Yemeye Umugambi We Wo Kurangiza Intambara Na Hamas
Next Article Rwanda: Imirasire Igiye Gukoreshwa Mu Kuyungurura Amazi Yo Mu Ngo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kwibwira Ko Umushinga Mwiza Wose Ukwiye Inguzanyo Ni Ukwibeshya-Patience Mutesi Uyobora BPR

Imwe Mu Makipe Yo Muri Sudani Yikuye Muri Shampiyona Y’u Rwanda

Ruhango: Hatangiye Iperereza Ku Mugabo Bikekwa Ko Yishwe N’Abo Yasengereye

Perezida W’Ubushinwa Yasabye Amerika Kubaha Ubukungu Bw’Igihugu Cye

Muramu Wa Vital Kamerhe Niwe Mukandida Wo Kumusimbura Kuyobora Inteko

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Umunyarwanda Uterura Ibiremereye Kurusha Abandi Agiye Kuruhagararira Mu Misiri

Uburundi, Ububiligi, DRC, Amerika… -Nduhungirehe Asobanura Uko U Rwanda Rubanye Nabyo

Kamala Harris Aracyashaka Kuba Perezida Wa Amerika 

DRC: Amakamyo 100 Yaheze Mu Byondo

Hari Isezerano BK Iha Abafite Inganda Z’Ikawa…

You Might Also Like

Mu mahanga

Mu Bufaransa Haraba Inama Ikomeye Ku Bibazo Biri Mu Karere u Rwanda Ruherereyemo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Tanzania: Mu Matora Y’Uwasimbura Samia Suluhu Havutse Imvururu Zikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

U Rwanda Na Saudi Arabia Mu Gufasha Abaturage Gutekesha Gazi 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Kagame Yaganiriye N’Ubuyobozi Bw’Ihuriro Rw’Ubukungu Ku Isi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?