Namibia: Inyamaswa ‘Zitabarika’ Zishwe N’Inkongi

Perezidansi ya Namibia yatangaje ko inkongi yadutse muri Pariki ya Etosha iri mu zikomeye muri Afurika yishe inyamaswa batarabarura ingano zazo kandi kimwe cya gatatu cyayo kirakongoka.

Inkubi yaje nyuma y’iyo nkongi niyo yatumye ibirimi by’uwo muriro bikwira ahantu hanini cyane kugeza n’ubwo Leta yohereje ingabo ngo zikoreshe kajugujugu mu kuyizimya.

Itangazo rya Perezidansi ya Namibia rigira riti: ” Inkongi yatwitse ahantu hanini, umubare w’ubwoko bwinshi bw’inyamaswa tutarabarura urashya ndetse n’urundi rusobe rw’ibinyabuzima rurahatikirira.”

Ku bw’amahirwe, nta muntu iyo nkongi irahitana.

Leta ya Namibia ivuga ko ubuso bungana na 34% bwa Pariki yose bwahiye kandi inkuru mbi kurusha ho ni uko uwo muriro wageze no mu bice bituwe n’abaturage by’ahitwa Omusati na Oshana.

Mu guhangana n’iki kiza, Leta yohereje abasirikare 500 ngo bakoreshe kajugujugu barebe ko bawuzimya baza kubigeraho ariko hangiritse byinshi.

Pariki ya Etosha yashinzwe mu mwaka wa 1907 ubwo Namibia yayoborwaga n’Abakoloni b’Abadage.

Ivugwaho kutabamo imibu itera Malaria bigaterwa n’uko ishyuha cyane kandi ntirangwemo ibidendezi byatuma ibona aho yororokera.

Ahabonetse amazi n’ubwo yaba make, hahita hahinduka lhuriro ry’inyamaswa ziganjemo izirisha n’izindi z’inyamabere, bikorohera mukerarugendo kuzibona.

Ibitera inkongi zo muri Pariki

Ahanini inkongi ziterwa n’ibikorwa bya muntu birimo abajugunya amasegereti mu bihuru byumagaye, mu byatsi byumagaye cyangwa imodoka zikaba zashya zigakongeza ibyo byanya.

Ikindi abahanga bavuga gishobora guteza inkongi mu byanya bikomye ni inkuba.

Ibyo byose bitizwa umurindi n’uko ibyatsi biba byarumishijwe n’izuba ry’impeshyi.

Kugira ngo iyo nkongi ikare, biterwa n’inkubi iza iyikurikiye, ikayikwirakwiza.

Akamaro k’inkongi muri Pariki

Nyuma y’inkongi ikongira byinshi, hari ibyiza biba muri Pariki.

Ibyo birimo ko hamera ibyatsi bundi bushya, amashyamba agashibuka, indabo bikaba uko ndetse inyamaswa zarokotse zikagaruka mu buzima bushya.

Icyakora abahanga bahita bihutira kureba niba ibice byahuye n’uwo muriro bitazahura n’ingaruka z’igihe kirekire zirimo isuri no kuba hari ubwoko bw’ibinyabuzima byapfuye bukazima burundu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version