Rwanda: Imirasire Igiye Gukoreshwa Mu Kuyungurura Amazi Yo Mu Ngo

Mu Rwanda harateganywa ikoranabuhanga rizafasha mu kubona amazi meza yayunguruwe yo gukoresha mu ngo.

Iyo mikorere izashoboka binyuze mu mavomo aha umuntu amazi amaze kwishyura ayo ashaka.

Ni ikoranabuhanga ryakozwe n’Ikigo INNOCEP Inc. cyo muri Koreya y’Epfo, ririzazanwa mu Rwanda na rwiyemezamirimo Johnson Penn ukomoka muri Cameroon.

Imvaho Nshya yavuze ko mu cyiciro cya mbere, hazubakwa ikoranabuhanga riyungurura amazi ahantu hasaga 150 mu turere turindwi, rikazafasha abaturage 210.000 kwegerezwa amazi yo kunywa.

EcoLinks irateganya gukorana n’abafatanyabikorwa banyuranye mu gufasha abaturage bo mu mijyi no mu cyaro.

Penn ati: “Mu bice bimwe na bimwe abantu baracyasabwa kujya gushaka amazi hanze y’ingo zabo. No mu mijyi yo muri Afurika usanga bafite ikibazo cy’amazi aho imiryango imwe n’imwe iba igomba kujya kuvoma amazi bya gakondo.”

Biteganyijwe ko mbere y’uko imirimo yo gutangira kubaka iryo koranabuhanga mu Rwanda, izajyana no gufasha abaturage kugira iryo koranabuhanga iryabo ku buryo rizabafasha mu gihe kirambye.

Uretse umushinga w’amazi, EcoLinks izafasha abaturage kubona amashyiga atangiza ibidukikije afasha mu kugabanya ibyuka bihumanya ikirere.

Ni umushinga uzafasha u Rwanda kurushaho gukorana na Koreya y’Epfo mu rugamba rwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe binyuze mu kugabanya ibyuka bihumanya ikirere.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version