Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: NBA Yasobanuye Icyayiteye Gufatanya N’u Rwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
ImikinoMu Rwanda

NBA Yasobanuye Icyayiteye Gufatanya N’u Rwanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 26 September 2024 7:31 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Mark Tatum
SHARE

Komiseri wungirije w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, NBA, witwa Mark Tatum yandikiye bamwe mu Basenateri b’iki gihugu abamenyesha ko Ishyirahamwe ayoboye rikorana n’u Rwanda mu rwego rwo gushaka ibisubizo by’ibibazo biri ku isi.

Iyo baruwa yayandikiye Senateri Marsha Blackburn na Jeff Merkley baherutse kubaza NBA impamvu z’ubufatanye bwayo n’u Rwanda mu guteza imbere Basketball.

Sen. Marsha Blackburn
Jeff Merkley

Ni ibaruwa bageneye umuyobozi mukuru wa NBA witwa Adam Silver bamugaragariza impungenge bafitiye ubwo bufatanye.

Mu kubasubiza, Komiseri wungirije wa NBA Mark Tatum yagaragaje ko gahunda yo gufatanya n’ibindi bihugu birimo n’u Rwanda igamije guteza imbere uwo mukino.

Ni ukuwuteza imbere ariko hanubakwa ubufatanye bushobora kugira uruhare mu gukemura ibibazo byugarije abatuye Isi.

Mark Tatum yavuze ko bakorana n’ibihugu byemewe na Leta zunze ubumwe za Amerika kuko ari yo itanga umuyoboro w’ibihugu byo gukorana nabyo ku rwego rw’isi.

Ati: “Mu gihe gahunda za Amerika zahinduka byaba bireba u Rwanda cyangwa ibindi bihugu, ibikorwa byacu nabyo byahinduka bigasanishwa n’izo mpinduka”.

Avuga ko binyuze mu bufatanye NBA igirana n’ibindi bihugu cyangwa imiryango itandukanye, ibyo bishobora kugira uruhare mu bukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, guteza imbere uburezi bw’abana b’abakobwa no kubashishikariza kwitabira Basketball.

Si ibyo gusa, kuko nk’uko abivuga, iyo mikoranire yatumye hubakwa ibikorwaremezo biha abantu akazi bityo ubukungu bw’ibihugu bikorana na NBA burazamuka.

NBA ikorana n’u Rwanda mu guteza imbere umukino wa Basketball

Tatum yasubije ibi nyuma y’uko bariya ba Senateri bandikiye NBA bayimenyesha impungenge ku mikoranire yayo n’u Rwanda nyuma y’inkuru mu minsi yatambutse yasohowe n’ikinyamakuru ESPN ivuga ko gukorana n’u Rwanda kwa NBA bidakwiye.

TAGGED:BasketballfeaturedNBARwandaSenateriu RwandaUbufatanye
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Arashaka Ko Abakristo Bamenya Neza Indirimbo Zo Mu Gitabo
Next Article Amerika Irashinja DRC Gukoresha Abana Mu Bucukuzi Bwa Cobalt
1 Comment
  • Isma says:
    26 September 2024 at 8:10 am

    Yabasubije kandi neza. Bigaragara neza ko yirinze gushyiramo mu gisubizo cya ya politiki y’ivangura iranga bamwe mu bayobozi bazwi kandi akenshi ibi bizajya bigiraho ingorane.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Rufunze Abanyamahanga 500 -RCS

Tshisekedi Arabwira Inteko Iby’Ingenzi Aherutse Kwemeranya Na Perezida Kagame

Perezida wa Benin Yabwiye Abaturage Ko Abashatse Kumuhirika Baruhiye Ubusa

Uko Kugonganisha Ibigo Bitubura Imbuto Byakoze K’Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubuhinzi

Rwanda: Utubari Tugiye Kujya Dufunga Mu Rukerera

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Uko Kugonganisha Ibigo Bitubura Imbuto Byakoze K’Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubuhinzi

Busabizwa Yatanze Kopi Z’Impapuro Zo Guhagararira u Rwanda Muri Guinée Equatoriale

Kayonza: Nyemazi Yazize Kubuza Abaturage Gusuhuka Kubera Inzara

Abafite Ubumuga Biyemeje Kuzabera N’Abandi Isoko Y’Iterambere

Rwanda: Utubari Tugiye Kujya Dufunga Mu Rukerera

You Might Also Like

Imikino

U Rwanda Rwatangije Irushanwa Rizajya Rihuza Za Kaminuza Muri Siporo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

U Rwanda Rwamurikiye Abanya Congo Brazzaville Aho Rugejeje Ubukungu Bwarwo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Afurika Y’Epfo: Abantu 11 Biciwe Mu Kivunge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Kagame Yaganiriye N’Umuyobozi W’Ikigega Cy’Isi Cy’Imari 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?