Ndabahamiriza Ko Turi Abaturage B’Imico Myiza Kandi Bihagazeho- Kagame

Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame yaraye abwiye abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda ko n’ubwo abatuye iki gihugu bakennye kandi bimaze igihe, ariko ni abaturage bazi kubaha abandi kandi bagendera ku mahame asobonutse, bigatuma baba abantu bihagazeho.

Hari mu ijambo yababwiye ubwo yabakiraga ku meza.

Muri bo harimo n’abari bamaze igihe gito bamugejejeho inyandiko zibemerera guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda harimo n’uwa Mozambique, ufite icyicaro i Kigali.

- Advertisement -

Perezida Kagame yongeye kwibutsa abanyacyubahiro bari bamuteze amatwi ko Abanyarwanda by’umwihariko n’Abanyafurika muri rusange ari abantu bazi gutandukanya ururo n’urwatsi, bazi gushyira mu gaciro no guha buri wese icyubahiro akwiye.

Ku Perezida Kagame, ngo niyo hari abasuzugura Abanyarwanda, bo icyo bakora ni ukubaha abandi no gukomeza mu nzira ibanogeye.

Ati: “ Ndagira ngo mbahamirize ko n’ubwo Abanyarwanda muri rusange bagize igihugu gikennye, ariko rwose ku byerekeye indangagaciro no kuzubahiriza turi aba mbere. Turi abantu bafite indangagaciro bakomeyeho.”

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko amahanga yagombye kuzibukira igitekerezo cy’uko abaturage b’Afurika bagomba kwigishwa indangagaciro n’abandi.

Avuga ko buri gihugu kigira amateka yacyo, aho cyavuye n’aho kigeze ndetse n’aho kigana kandi ngo ibi ntawe ubyigisha undi.

Ku byerekeye ibihe u Rwanda rurimo bifite aho bihuriye n’icyorezo COVID-19, Perezida Kagame avuga ko cyaje kigakoma  mu nkokora iterambere ryarwo.

Mbere y’umwaka wa 2020, ubukungu bw’u Rwanda bwakuraga ku kigero cyageraga ku 8% cyangwa kurengaho.

Kagame yavuze ko u Rwanda rwakoze uko rushoboye ruhangana na COVID-19 kandi ngo muri iki gihe biri kugaragara ko ingamba rwafashe zari nziza kuko ubukungu bwarwo buri gusubira ku murongo buhoro buhoro.

Yashimiye ibihugu by’inshuti z’u Rwanda byarufashije kwivana mu ngaruka z’iki cyorezo, kandi abasezeranya abahagarariye biriya bihugu mu Rwanda ko ruzakomeza kubabanira neza ku nyungu z’impande zombi.

Hari n’abandi bakora mu zindi nzego

Yashimye abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda ko bakomeje gukorana narwo mu kurufasha kwivana mu bibazo rwatewe na COVID-19.

Yavuze kandi ko u Rwanda ruzakomeza gukorana n’inshuti zarwo mu iterambere ryarwo ariko ntawe rubangamiye.

Mu ijambo Perezida Kagame yagejeje ku bari bitabiriye igikorwa cyo gutangiza icyunamo cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 28, nabwo yavuze ko amahanga adakwiye gufata u Rwanda nk’igihugu kitagira ubutabera.

Icyo gihe yavuze ko ubutabera bw’Abanyarwanda buri ku rwego rusumba ubwo mu bihugu byinshi kuko rwo rwemeye no guhuza abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi n’abayirokotse hagamijwe kubaka igihugu cyunze ubumwe.

Amafoto: Kigali Today

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version