Ndayishimiye Yiyemeje Gufatanya Na Tshisekedi Mu Kurwanya u Rwanda

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yabwiye abanyeshuri ba Kaminuza zo muri DRC ko azafatanya na Felix Tshisekedi mu guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda mu cyo yise ‘kubohora urubyiruko rwagizwe imfungwa’.

Yabivuze kuri iki Cyumweru mu kiganiro yagiranye n’urubyiruko rusaga 500 i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Perezida Ndayishimiye ari muri DRC nk’umwe mu Bakuru bw’ibihugu bitabiriye irahira rya Tshisekedi ryabaye kuri uyu wa Gatandatu.

Uyu mugabo aherutse gutegeka ko imipaka y’igihugu cye n’u Rwanda ifungwa kubera ko ngo u Rwanda rufasha RED Tabara irwanya ubutegetsi bw’Uburundi.

- Advertisement -
Yaganirizaga urubyiruko 500 rwa DRC

Ibi u Rwanda rwarabihakanye ruvuga ko iby’iki kibazo kireba u Burundi n’ubuyobozi bwabwo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version