U Rwanda Rushyigikiye Amavugurura Y’Uko Ubukungu Bw’Isi Bucunzwe-PM Ngirente

Minisitiri avuga ko u Rwanda nk’umunyamuryango w’ihuriro, G77 and China rwishimiye kwitabira iriya nama iri kubera muri Uganda kandi rukaba rushyigikiye ko urwego rw’imari ku isi rwavugururwa kugira ngo ruhuzwe n’uko isi ya none yubatse.

Minisitiri w’Intebe ari muri riya nama ahagarariye Perezida Paul Kagame.

Dr. Edouard Ngirente avuga ko u Rwanda ruzi akamaro k’iyi nama mu guhuza ibihugu bigize uyu muryango kugira ngo bifatanye mu iterambere rirambye.

Ngirente avuga ko ashingiye kubyagezweho mu nama zabanjirije iyi zabereye i Doha muri Qatar n’iyabereye la Havana muri Cuba, asanga ibizigirwamo bifite agaciro kuko bihuza na gahunda y’u Rwanda yo kutagira usigara inyuma mu iterambere rusange ry’abaturage.

- Kwmamaza -

Umukuru wa Guverinoma y’u Rwanda avuga ko imikorere y’iri Huriro yagiriye akamaro ibihugu birigize binyuze mu mikoranire yabyo hagati yabyo ndetse no hagati yabyo b’Ubushinwa by’umwihariko.

Yunzemo ko u Rwanda rushyigikiye igitekerezo cy’uko imikorere ya gahunda y’uko imari y’isi ikora yavugururwa ikajyanirana n’uko bintu byifashe muri iki gihe.

Ati: “ Ubufatanye ni ingenzi mu gutuma isi itera imbere kandi igafatanya mu guhangana n’ibibazo biyugarije kandi mu bufatanye bwacu, ibyo byose tuzabitsinda.”

Ku rundi ruhande, Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente avuga ko mu bufatanye mpuzamahanga, ari ngombwa kuzirikana ibihugu bidakora ku Nyanja, ibihugu bikennye cyane n’ibihugu biri mu birwa kugira ngo bifashwe gutera intambwe.

Yaboneyeho gutumira abashyitsi bari baro muri iyi nama kuzitabira indi y’Umuryango w’Abibumbye iziga ku bibazo by’ibihugu bidakora ku Nyanja izabera mu Rwanda muri Kamena, 2024.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version