Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ndimbati Imbere Y’Urukiko
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imyidagaduro

Ndimbati Imbere Y’Urukiko

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 23 March 2022 11:12 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Uwihoreye Jean Bosco Mustafa  wamenyekanye ku izina rya Ndimbati yitabye Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge abwirwa ibyo ubushinjacyaha bumurega. Yari agiye kuburana ku  ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, rwamutaye muri yombi mu minsi yashize.

Icyo gihe Umuvugizi w’uru rwego yabwiye Taarifa ko uriya mugabo akurikiranyweho gusambanya umwana w’umukobwa.

Amakuru avuga ko uriya mukobwa icyo gihe asambanywa agaterwa inda yari ufite imyaka 17 y’amavuko.

Uwihoreye Jean Bosco wamamaye nka Ndimbati ni umugabo ukuze kuko afite imyaka irenga 50 y’amavuko.

Mu minsi ishize hari video yatambutse kuri imwe muri televiziyo zikorera kuri murandasi aho umukobwa(wabyaye) yavugaga ko abana b’impanga afite yababyaye nyuma yo guterwa inda na Ndimbati yamusindishije ashiduka(uyu mukobwa) baryamanye muri lodge.

Nyuma yaje kubona atwite.

Uwafashe iriya video yahamagaye Ndimbati avuga ko abyemera ndetse ngo n’inzu uriya mukobwa abamo niwe[Ndimbati]uyikodesha.

Ndimbati yabwiye uwo ku Isimbi TV ati: “ Nonese yaba yanababwiye ko kuva icyo gihe gishize cyose ari njye wari umutunze? Ninjye wakodeshaga inzu. N’ubu iyo abamo ninjye uyikodesha.”

Ku rundi ruhande ariko Ndimbati yabwiye Isimbi TV ko uvuga ko babyaranye yaje amujugunyira abana iwe arigendera.

Uriya mukobwa avuga ko yaje i Kigali aje gushaka akazi kuko ngo ubuzima butari bworoshye, ajya gushaka akazi mu Biryogo mu Basilamu kuko ngo nawe ari Umusilamu.

Nyuma  yaje kuhava ajya mu Mujyi gucururiza umuntu imyenda.

Ngo mu gipangu yabagamo habaga umu-cameraman witwa Valens uyu ngo yajyaga agenderanirana na Ndimbati.

Uyu mukobwa tutavuga amazina avuga ko yajyaga asaba Valens kumufasha kuzajya gukina filimi kuko yabikundaga, ariko uwo Valens akabyanga kuko ngo atari we ushyira abantu mu mafilimi.

Uyu mukobwa  yaje kubona Ndimbati amubwira ko ‘amufana’ kuko yajyaga amubona muri Papa Sava.

Nyuma yaje gusaba Ndimbati kuzamufasha akajya akina filimi undi arabimwemerera amuha nomero ye ya Telefoni.

Ngo igihe cyaje kugera ahamagara Ndimbati ngo amubaze aho bigeze, undi amusubiza ko hari radio yagiye gutangamo ikiganiro, ko bari buvugane nikirangira.

Icyo gihe Ndimbati yabwiye uriya mukobwa ko hari umwanya yamuboneye muri filimi, ko baza guhura ikiganiro kirangiye undi nawe avuye gusari[ gusenga mu mvugo y’Abasilamu] bakajyana bakavugana kuri iyo rôle.

Nyuma bakomeje kuburana ariko  baza guhura ndetse ngo Ndimbati amuha inzoga yitwa Amalura, amabwira ko ari amata aba arimo crème na chocolate.

Uyu mukobwa avuga ko nyuma yaje gusinda, ubundi aza gukanguka asanga aryamanye nawe muri lodge.

Iyi logde ngo iba Kivugiza.

Nyuma y’ibi n’ibindi tutanditse muri iyi nkuru biri mu byo ubugenzacyaha bushobora kuba bwahereyeho bufata icyamamare Ndimbati.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha Dr Thierry B Murangira yatubwiye ko nyuma y’ifatwa rya Ndimbati yabaye afungiwe kuri Station ya RIB iri muri Rwezamenyo kugira ngo hatangirwe iperereza.

Amarula ni inzoga bwoko ki?

Iyi nzoga yengwa mu mbuto z’igiti kitwa Amarula Tree gikunze kwera muri Afurika y’Epfo.

Ikozwe mu mutobe umatira umeze nk’amata y’ikivuguto ariko uvanze n’isukari.

Ni inzoga iba ifite umusamburo wa 17% mu kirahure.

Igihugu cyatangiye gukorerwamo iyi nzoga ni Afurika y’Epfo mu mwaka wa 1989.

Hari umukobwa wanyweye ku Amarula watubwiye ko kubera ko aryohera, umukobwa cyangwa umugore wayasinze agaragazwa no kwisetsa kandi ngo asindisha gahoro gahoro umuntu yiyumvamo akanyamuneza no guseka bya hato na hato…

 

TAGGED:AmarulafeaturedInzogaNdimbatiRIB
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Muhanga: Yafatiwe Muri Banki Ajyanyeyo Amadolari Y’Amakorano
Next Article I&M Bank (Rwanda) Plc Yinjije Inyungu Ya Miliyari 10.9 Frw Mu Mwaka wa 2021
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Drones Zigiye Gukoreshwa Mu Kurwanya Imibu Yo Mu Bugesera

Kigali: Abagore Baravugwa Kenshi Mu Biyobyabwenge

UNHCR Yaganirije AFC/M23 Ku Kibazo Cy’Impunzi Ziri Mu Rwanda

Umukino Urangiza Irushanwa ‘Gicanda Invitation 2025’ Urabera Kigali Pele Stadium

U Rwanda Rushaka Kuba Igihugu Gikize Byuzuye-Kagame

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

Perezida Wa Mozambique Yatangiye Uruzinduko Mu Rwanda

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Perezida Wa Palestine Yimwe Visa Yo Kuzajya Muri Amerika Mu Nama Ya UN

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukerarugendoUbukungu

Kinigi: Abaturiye Ahazagurirwa Pariki Bahawe Uburyo Bwo Kwihaza Mu Biribwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC Ntishaka Ubuhuza Bwa Thabo Mbeki 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Rwamagana:Uwahoze Ari Umunyamakuru Wa Radio Agiye Kwishingira Iye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?