Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nduhungirehe Muri Pakistan Kuganira Ku Butwererane
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Muri Pakistan Kuganira Ku Butwererane

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 20 April 2025 12:31 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb. Nduhungirehe Jean Patrick Olivier ari muri Pakistan mu ruzinduko rw’iminsi itatu rwo gutsura umubano harebwa uko i Kigali hafungurwa Ambasade ya Pakistan.

Agiye yo nyuma yo gutumirwa na Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki gihugu witwa  Mohammad Ishaq Dar.

Nduhungirehe azaganira na mugenzi we ku kwimakaza ubutwererane bw’ibihugu byombi mu nzego zinyuranye.

Azahura kandi n’abayobozi muri Guverinoma barimo Minisitiri w’Intebe, Perezida wa Sena n’abandi ba Minisitiri.

Abandi bazahura nawe ni abashoramari baganire ku mahirwe yo kurushaho kwagura imikoranire mu bucuruzi n’ishoramari.

Imibare yo mu mwaka wa 2023 igaragaraza ko Pakistan yohereje mu Rwanda ibicuruzwa bifite agaciro $ 456,000 byiganjemo imiti ifite agaciro ka $ 275,000.

U Rwanda rwo rwohereje yo ibifite agaciro ka Miliyoni $ 26.8, icyayi kikaza ku mwanya wa mbere kuko kihariye agaciro ka Miliyoni $ 26.7.

U Rwanda na Pakistan byatangije umubano wa dipolomasi guhera muri Nyakanga, 1962.

Muri Pakistan, u Rwanda ruhagarariwe na Ambasade yarwo mu Bushinwa n’aho Pakistan ifite Ambasade ifite icyicaro i Kigali guhera muri Werurwe, 2021.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Pakistan ni Harerimana Fatou.

TAGGED:AmbasadefeaturedNduhungirehePakistanRwandaUmubano
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Benin: Ishami Rya Al Qaeda Ryishe Abasirikare 70
Next Article Ku Mayaga Barasaba Ko Abarundi Bakoreye Abatutsi Jenoside Bakurikiranwa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Ingabire Immaculée Wayoboraga Transparency Yatabarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Bwa Mbere Ikilo Cy’Ikawa Y’u Rwanda Cyaguzwe $88.18

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaRwiyemezamirimoUmutekano

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?