Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mu Rwanda , Amb. Olivier Nduhungirehe yabwiye abayobozi b’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi ko u Rwanda rutigeze ruba nyirabayazana w’ibibazo bya DRC.
Kuri X handitse ko Nduhungirehe yavuze ko amakimbirane ari muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo atatangijwe n’u Rwanda, kandi ko rutazemera kwikorera umutwaro w’imiyoborere mibi y’iki gihugu.
Minisitiri Nduhungirehe yaraye abibwiye itsinda ry’abayobozi b’ibihugu by’Umuryango w’Ibihugu by’Uburayi (EU) riyobowe na Kaja Kallas, ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, politiki n’umutekano akaba na Visi Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi.
Hagati aho inama y’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu bigize Uburayi bwunze ubumwe iherutse guterana yanzura ko u Rwanda rudahita rufatirwa ibihano kubera ibirego rushinjwa mu ntambara zimaze imyaka mu Burasirazuba bwa DRC.
Banzuye ko ibyemezo bya politiki bizafatwa hagendewe ku bikorwa bigezweho.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ibibazo by’umutekano w’u Rwanda bimaze igihe kinini byirengagizwa cyangwa ntibihabwe agaciro, abantu ntibite ku mutwe w’abajenosideri wa FDLR, ufatwa nk’ikibazo kibangamiye umutekano mu bice byegereye umupaka w’u Rwanda.
Nduhungirehe ati: “Ibibazo by’umutekano w’u Rwanda bimaze igihe byirengagizwa ntibihabwe agaciro, hatitawe ku kuba FDLR ari ikibazo gikomeye kibangamiye umutekano mu bice byegereye umupaka, ukaba ushyigikiwe n’Ingabo za Congo n’ihuriro ry’Ingabo bifatanyije”.
Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje kandi ko ibinyoma by’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’isi ku kibazo cyo mu Burasirazuba bwa DRC hamwe n’ibihano bikomeje gufatirwa u Rwanda ntacyo bizafasha mu gutanga igisubizo kirambye.
Yavuze ko ababifata batyo basa nk’abakorera Guverinoma ya DRC, bikarushaho kongerera ubukana amakimbirane no gutesha agaciro inzira y’ubuhuza iyobowe na Afurika, u Rwanda rwiyemeje gushyigikira byimazeyo.
Mu itsinda ry’intumwa z’u Rwanda muri ibyo biganiro harimo Umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo, Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage, Igor César, Brig.Gen Karuretwa Patrick, Perezida w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare ndetse na Aimable Havugiyaremye, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano.