Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nduhungirehe Yabwiye Abanyaburayi Ko u Rwanda Rutatangije Ibibazo Bya DRC 
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yabwiye Abanyaburayi Ko u Rwanda Rutatangije Ibibazo Bya DRC 

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 11 March 2025 10:35 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mu Rwanda , Amb. Olivier Nduhungirehe yabwiye abayobozi b’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi ko u Rwanda rutigeze ruba nyirabayazana w’ibibazo bya DRC.

Kuri X handitse ko Nduhungirehe yavuze ko amakimbirane ari muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo atatangijwe n’u Rwanda, kandi ko rutazemera kwikorera umutwaro w’imiyoborere mibi y’iki gihugu.

Minisitiri Nduhungirehe yaraye abibwiye itsinda ry’abayobozi b’ibihugu by’Umuryango w’Ibihugu by’Uburayi (EU) riyobowe na Kaja Kallas, ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, politiki n’umutekano akaba na Visi Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi.

Hagati aho inama y’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu bigize Uburayi bwunze ubumwe iherutse guterana yanzura ko u Rwanda rudahita rufatirwa ibihano kubera ibirego rushinjwa mu ntambara zimaze imyaka mu Burasirazuba bwa DRC.

Banzuye ko ibyemezo bya politiki bizafatwa hagendewe ku bikorwa bigezweho.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ibibazo by’umutekano w’u Rwanda bimaze igihe kinini byirengagizwa cyangwa ntibihabwe agaciro, abantu ntibite ku mutwe w’abajenosideri wa FDLR, ufatwa nk’ikibazo kibangamiye umutekano mu bice byegereye umupaka w’u Rwanda.

Nduhungirehe  ati: “Ibibazo by’umutekano w’u Rwanda bimaze igihe byirengagizwa ntibihabwe agaciro, hatitawe ku kuba FDLR ari ikibazo gikomeye kibangamiye umutekano mu bice byegereye umupaka, ukaba ushyigikiwe n’Ingabo za Congo n’ihuriro ry’Ingabo bifatanyije”.

Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje kandi ko ibinyoma by’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’isi  ku kibazo cyo mu Burasirazuba bwa DRC hamwe n’ibihano bikomeje gufatirwa u Rwanda ntacyo bizafasha mu gutanga igisubizo kirambye.

Yavuze ko ababifata batyo basa nk’abakorera Guverinoma ya DRC, bikarushaho kongerera ubukana amakimbirane no gutesha agaciro inzira y’ubuhuza iyobowe na Afurika, u Rwanda rwiyemeje gushyigikira byimazeyo.

Mu itsinda ry’intumwa z’u Rwanda muri ibyo biganiro harimo Umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo, Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage, Igor César, Brig.Gen Karuretwa Patrick, Perezida w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare ndetse na Aimable Havugiyaremye, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano.

TAGGED:featuredMinisitiriNduhungireheUburayiUmutekano
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kagame Yaganiriye N’Umuyobozi Wa Banki Y’Isi Mu Karere u Rwanda Ruherereyemo
Next Article Harategurwa Uko M23 Yazaganira Na Tshisekedi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

Abanywera Urumogi Muri Gereza Baburiwe

General Kabandana Yatabarutse

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUmutekano

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rubavu: Minisitiri W’Intebe Yasuye Inganda Zikora Ku Kiyaga Cya Kivu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbuzima

Ebola Yagarutse Muri DRC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?