Nduhungirehe Yitabiriye Inama Muri Angola Yiga Ku Mutekano Muri DRC

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Amb. Olivier Nduhungirehe n’itsinda rye bitabiriye inama y’Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga yiga ku mutekano muke muri DRC yabereye muri Angola.

Ni inama ya kabiri yiga ku bibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Iyi nama ibaye mu gihe mu minsi isize havuzwe ko hari indi nama iteganyijwe kuzahuza Perezida Kagame na Tshisekedi ku buhuza bwa Perezida wa Angola.

Ni inama bivugwa ko Abakuru b’u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo bazaganiriramo uko umutekano muke mu Burasirazuba bwa DRC wakurwaho bitabaye ngombwa ko ibihugu byombi birwana.

Umwuka w’intambara hagati y’u Rwanda na DRC umaze iminsi ututumba kubera ibisasu byambutse bikagwa mu Rwanda.

Ni ibintu byatangiye mu myaka ya 2022 ndetse muri icyo gihe hari indege za DRC zambukaga zikagera ku butaka bw’u Rwanda.

U Rwanda ruvuga ko ibyo ari umwanduranyo kandi ko niba udahagaze ruzarengera imbibi zarwo mu buryo bwose.

Perezida wa DRC Tshisekedi mu bihe bitandukanye yavuze ko ashobora kuzatera u Rwanda agakuraho ubutegetsi buri ho.

Ibi kandi byanagarutsweho na mugenzi we uyobora Uburundi Evariste Ndayishimiye ubwo yari yagiye i Kinshasa, akaganira n’abanyeshuri biga muri Kaminuza z’aho.

Amahanga akunze gukomakoma ngo hatabaho intambara yeruye hagati ya Kigali na Kinshasa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version