Mr. Nice Aragera Mu Rwanda

Umuhanzi wigeze kwamamara cyane mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba witwa Lucas Mkenda uzwi mu Karere nka Mr Nice aragera mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri muri gitaramo azakoresha ariko abantu bakazinjirira ubuntu.

Mu myaka ya 2000 yari umwe mu bahanzi bari bakomeye muri aka Karere hamwe na Dr. Jose Chameleon, Julianna Kanyomozi, Kidumu n’abandi bari bakomeye muri aka karere.

Taliki 02, Kanama, 2024 nibwo yitezweho kuzataramira abantu, icyo gihe Abanyarwanda bakazizihiza umuganura.

Bivugwa ko mbere yo kugera mu Rwanda Mr Nice yabanje i Goma mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo aho yataramiye abaturage.

Mu mwaka wa 1999, nibwo yatangiye kwamamara binyuze mu kuririmba indirimbo Kidali Po.

Mu mwaka wa 2002 Nice yasohoye album ya kabiri yise ‘Rafiki’ yariho indirimbo nka Fagilia Wote, Kikulacho na Kuku Kapanda Baiskeli.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version