Nel Ngabo, Umwe Mu Bahanzi B’Abahanga u Rwanda Rufite

Uyu musore ntaramara igihe kinini mu muziki w’Abanyarwanda b’ubu ariko uko bigaragara arakunzwe. Afite ijwi ryiza kandi n’interuro zigize indirimbo ze zumvikanisha ko ziba zikozwe neza n’ubwo hari bamwe mu bakuze batumva amwe mu magambo ye urugero nko ‘gushaka iminanda’.

Ni rimwe mu magambo agize indirimbo yise NYWEEE!

Ufatiye urugero kuri iyi ndirimbo, ubona ko mu myandikire ye hari aho atanga inama zagirira urubyiruko rukiri ku ntebe y’ishuri cyangwa rufite akazi.

Ni inama zisaba abantu kuzinduka bakajya gushaka amafaranga(ibyo  Ngabo yise iminanda).

- Advertisement -

Avuga ko umusore cyangwa inkumi yazindutse ikajya mu kazi, iyo amafaranga abonetse hari bamwe batangira kubyibazaho, bagatangira kumuryanira inzara, ibi akaba yarabigereranyije no kuvuga ngo ‘Nyweee!’

Ati: “ Tubira ibyuha baruteba, dutigita[tuzinduka] bakiryanye, iyi mihanda iradukanda, turi gushaka ‘iminanda’ none baravuga ngo ‘Nywee!’…”

Nel Ngabo kandi aherutse gukorana indi ndirimbo n’umuraperi witwa Fireman bise ‘Muzadukumbura’.

Iyi nayo afitemo inyikirizo ibaza abantu igihe bazamenyera akamaro k’abahanzi.

Bisa n’aho yabwiraga abakunda umuziki w’Abanyarwanda ko bagombye guha agaciro abahanzi babo, bakabashimira aho kugira ngo bazabashimire ari uko bapfuye.

Arababaza ati: “…Ese muzemera twapfuye?”

Umwe mu bagore bakoze umuziki mu myaka myinshi ishize witwa Butera Knowless aherutse kubira kimwe mu bitangazamakuru byo mu Rwanda ko nawe ashima imiririmbire ya Nel Ngabo.

Knowless yavuze ko muri iki gihe iyo atekereje umuhanzi yumva bakorana indirimbo, Ngabo ari we umuza mu mutwe bwa mbere , ubwo abandi bakaza nyuma.

Ntatinya no kuvuga ko uyu musore ari mu bahanzi batanu asanga bahiga abandi muri iki gihe umuziki nyarwanda ugezemo.

N’ikimenyimenyi baherutse gukorana indirimbo bise ‘Mahwi’.

Indirimbo nshya ‘Mahwi’ ya Butera Knowless na Nel Ngabo mu buryo bw’amajwi yakozwe na Ishimwe Clement( uyu ni umugabo wa Knowless) n’aho  amashusho yayo yafashwe, anatunganywa na Meddy Saleh.

Indirimbo Mahwi iri mu njyana ya Zouk:

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version